Umutambagiro Mutagatifu Hijja igice cya mbere HIJA ()

1-Umutambagiro ubusobanuro, igihe cya hija kugaragaza amategeko yayo, ibyiza bya hija, uwemerewe gukora hija, imbago za hija shariti za hija, inking za hija, ibyangiza hija ,itegeko ry’uwipfiriye muri hija, Icyiru gitangwa kuwakoze imibonano muri hidja, ndetse n’uwakoze umuhigo muri hidja. 2- . amoko y’ibitambo na hija, amtegeko areba abemeramanakazi, ibikorwa bya hija , uburyo bwa talbiya n’igihe cyayo,imbago za Arafat n’igihe cyo guhagarara Arafat umutambagira mwiza kurusha indi, ibisabwa kumuntu waretse inking ya hija ibikorwa bikorwa mu minsi 3 ya tashiriiq, uburyo intumwa yakoze hija amategeko agendana n’igitambo.

|

بسم الله الرحمن الرحيم

 Umutambagiro Mutagatifu Hijja  igice cya mbere HIJA

HIJA :ni ukugambirira kujya ngoro y'Imana  Makka mu gihe cyagenwe ukahakorera ibikorwa byagenwe ugamije kwiyegereza Imana no kuyigandukira.

  AGACIRO K'INGORO NTAGATIFU YA AL KAABAT.

Imana yahaye icyubahiro ingoro yayo ya Al kaabat maze iyiha imbuga y'umusigiti, n'umusigiti iwuha imbuga y'ubutaka bwose butagatifu bwa Makka, ubutaka bwa Makka nabwo ibuha imbuga y'imbago abantu batangiriramo imigenzo ya Hijat, ibyo byose yabikoze ari uguha icyubahiro n'agaciro ingoro yayo ntagatifu ya Alkaabat, nk'uko Allah abishimangira agira iti:

Mu by'ukuri  inzu ya mbere yubakiwe  abantu  ni iri I makah .yuje imigisha n'ubuyobozi ku biremwa.

Irimo  ibimenyetso bigaragara (maqaam Ibrahim) uyinjiyemo aba atekanye.ni itegeko rya ALLAH ku bantu gukora hidja kuri iyo nzu nk'ufite uburyo bwo kuyigeraho .uzahakana mu by'ukuri ALLAH ni uwihagije (udakeneye) ibiremwa".

Qor'an 3: 96-97

Intumwa y'imana (imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati:ubuyislamu bwubatse ku nkingi eshanu:

1-    Guhamya ko nta yindi MANA ibaho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse IMANA imwe rukumbi no guhamya ko muhamadi ari intumwa y'imana kandi akaba umugaragu wayo.

2-    Gukora amasengesho.

3-    Gutanga amaturo.

4-    Gukora umutambagiro mutagatifu.

5-    Gusiba ukwezi kwa ramadhani..

 IBYIZA N'AMABANGA BYA HIJAT.

1.  Hijat ni ishusho igaragaza ubuvandimwe, ubumwe n'ubufatanye muri Islamu, ikaba ihuza abantu banyuranye baturutse impande zose z'isi bagenzwa no kugandukira Imana bashyize hamwe bambaye umwambaro umwe ku cyerekezo kimwe bagaragira Imana imwe.

2.  Hijat ni ishuri ritoza umuyislam kwihangana, akanibuka umunsi w'imperuka n'ibizazane byo kuri uwo munsi, kandi umuntu yiyumvamo uburyohe bwo kugaragira Imana imwe rukumbi, akamenya icyubahiro cyayo n'imbaraga zayo, ndetse anazirikana ko ibiremwa byose bikeneye inkunga n'ubufasha ku Mana.

3.  Hijat ni igihe cyo kubona ibihembo no kubabarirwa ibyaha, igihe umugaragu w'Imana ahagarara igihagararo yambaza Imana imwe rukumbi, yicisha bugufi yemera amakosa ye anayasabira imbabazi, yemera intenge nke mu gukurikiza ibyo Imana imusaba maze agasubira iwe mu rugo ari umwere, nta cyaha afite ameze nk'uko yavutse.

Intumwa y'imana muhamadi (imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati:

uzakora umutambagiro, akagaruka atarabonanye n'umugore cyangwa ngo agomere imana no mu bindi, azagaruka nta cyaha kimurangwaho yera nk'igihe yari akiva mu nda ya nyina".

4.  Hijat itwibutsa amateka y'Intumwa n'abahanuzi (Allah abishimire), tukibuka uko zagiraga umuhate mu kugaragira Imana, imico myiza yaziranze no kwihanganira gusiga imiryango kubera Imana.

5.  Hijat ituma abayislamu bamenyana, bakamenya n'ibibazo cyangwa ibyiza bafite, niba bahagaze neza ku idini cyangwa nabi.

 UMWANYA HIJAT IFITE MURI ISLAMU. 

Hijat ni inkingi ya gatanu mu nkingi zigize Islam, ikaba ari itegeko kuri buri muyisilamu utari umucakara, ugimbutse, ufite ubwenge utari umusazi kandi ufite ubushobozi bw'ibisabwa inshuro imwe mu buzima.

Hijat yategetswe mu mwaka wa cyenda (9) nyuma yo kwimuka kw'Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) ava i Makka ajya i Madina, Imana iragira iti:

Imana yagize umutambigiro mutagatifu itegeko ku bantu bafite ubushobozi imana iragira iti:

Ni itegeko ry'IMANA ku bantu gukora hidja kuri iyo nzu k'ufite ubushobozi bwo kuyigeraho ,kandi uzahakana, amenye ko mu by'ukuri ALLAH ni uwihagije  (umukungu) ku biremwa byose".

Qor'an 3:97

 UMUNTU USHOBORA GUKORA HIJAT.

 -Ushobora gukora umutambagiro mutagatifu ni ufite ubuzima bwiza, kuburyo ashobora gukora urugendo akaba afite uburyo bwo kugerayo kandi afite n'impamba yamushoboza gukora imigenzo yose irebana na Hijat akanagaruka, agomba kuba kandi nta myenda afite akaba yanasigiye umuryango we ibiwuhagije.

-Ufite ubushobozi bw'umutungo n'imbaraga, agomba kwikorera Hijat ku giti cye; naho ufite ubushobozi bw'umutungo ariko nta bushobozi bw'umubiri afite, ategetswe gushaka umukorera Hijat, naho ufite ubushobozi bw'umubiri ariko nta mutungo, uwo Hijat si itegeko kuri we; Nk'uko udafite umutungo n' imbaraga Hijat iba atari itegeko kuri we. -Biremewe k'udafite umutungo ko yahabwa mu maturo (Zakat) agakora Hijat kuko Hijat nayo ari imwe mu nzira y'Imana.

 IBYIZA BYA HIJAT NA UMRAT.

-Biturutse kuri Abi Hurayirat (Allah amwishimire) yaravuze ati:

 "Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yarabajijwe iti: "Ni ibihe bikorwa byiza? Intumwa y'imana  Muhamad (Imana  imuhe amahoro n'imigisha) arabasubiza ati: "Ni ukwemera Imana n'Intumwa yayo" baramubaza bati: Ikindi ni ikihe? aravuga ati: "Kurwanirira inzira y'Imana" baramubaza bati: Ikindi ni ikihe?" aravuga ati: Hijat itunganye" Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

-Na none biturutse kuri Abi Hurayirat (Allah amwishimire) yaravuze ati: "Numvise intumwa y'Imana  Muhamad (Imana  imuhe amahoro n'imigisha) avuga ati: "Uzakora umutambagiro mutagatifu kubera Imana, ntavuge amagambo y'amateshwa, ntanakose, agaruka yahanaguwe ho ibyaha ameze nk'umwana ukivuka".

 Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

-Biturutse kuri Abi Hurayirat (Allah amwishimire) yaravuze ati:

 Intumwa y'Imana Muhamad (Imana  imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: "Ukoze Umrat, Imana imubabarira ibyaha biri hagati y'iyo Umrat n'indi izakurikira, naho Hijat ikozwe neza nta kindi gihembo cyayo uretse ijuru" Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

 -Upfuye adakoze Hijat nyuma yuko iba itegeko kuri we, hakurwa mubwo asize amafaranga agakorerwa Hijat.

 ITEGEKO RIREBA UMUGORE UKORA HIJAT CYANGWA UMRAT ATARI KUMWE N'UMUGABO WE CYANGWA UZIRIRIJWE KURI WE.

  • Kugirango Hijat ibe itegeko ku mugore nuko agomba kuba ari kumwe n'umugabo we cyangwa undi wese utemerewe kumushaka na rimwe, urugero:

nka se, musaza we, umwana we n'abandi nkabo.

 Iyo uziririjwe kuri we yanze kumuherekeza muri Hijat, ntabwo Hijat iba ari itegeko kuri we, iyo umugore akoze Hijat atari kumwe n'umuziririjwe aba akoze icyaha, ariko Hijat ye iremerwa.

• Bityo rero, ntabwo byemewe ku mugore gukora urugendo rwa Hijat cyangwa urundi atari kumwe n'umugabo we cyangwa undi uziririjwe kuri we, yaba ari inkumi cyangwa umukecuru yaba ari kumwe n'abandi bagore cyangwa batari kumwe, rwaba urugendo rurerure cyangwa rugufi nkuko byumvikana mu mvugo y'intumwa yImana  Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) aragira ati:

  "Umugore ntazakore urugendo atari kumwe n'uziririjwe kuri we".

 Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

• Biremewe ko ugiye gukorera Hijat undi muntu ugeze muzabukuru cyangwa ufite uburwayi buhoraho cyangwa uwapfuye ko yafatira umugambi wa Hijat kuri Miqati (imbago ugaragaza aho abantu bagomba gufatira umugambi muri Hijat) iyo ariyo yose ashatse. Kandi ntabwo asabwa guhagurukira mu gihugu cy'uwo akorera Hijat, ntibyemewe ko umuyislamu akorera undi Hijat mu gihe atarakora Hijat ye ubwe, kandi uwakorewe Hijat ntarebwa no kureka ibiziririjwe k'uri muri Hijat igihe cya Hijat.

• Biremewe ko umuntu adafite imbaraga yashyiraho uzifite akamukorera ibikorwa bya Hijat cyangwa Umrat by'umugereka akamuhemba cyangwa ntamuhembe.

• Uzapfa ari muri Hijat atararangiza bimwe mu bikorwa byayo ntabwo yishyurirwa ibisigaye kuko azazuka k'umunsi w'imperuka yitaba umuhamagaro w'Imana (Labayika) kandi uzapfa adasari ntibyemewe kumukorera Hijat no kumutangira amaturo kubera ko afatwa nk'umuhakanyi.

UBURYO URI MU MIHANGO NO MU BISANZA AGAMBIRIRA HIJAT.

 Biremewe k'umugore uri mu mihango cyangwa mu bisanza ko yoga maze akagambirira Hijat cyangwa Umrat agakora imihango yose ya Hijat uretse gukora Twawaf (kuzenguruka Al kaabat) kuko yo ayikora amaze kuva mu mihango cyangwa ibisanza akoga akaba aziruriwe bwa mbere. Iyo ari Umrat gusa agumana umugambi we kugeza agize isuku akabona gukora imigenzo ya Umrat.

 IBYIZA BYO GUKURIKIRANYA HIJAT NA UMRAT. 

Biturutse kwa mwene Mas'udi (Allah amwishimire), yaravuze ati: Intumwa yImana  Muhamad (Imana  imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: "Mukurikiranye Hijat na Umrat kubera ko birinda ubutindi bikanahanagura ibyaha nkuko umuriro usukura icyuma na Zahabu na Feza, kandi Hijat ikozwe neza ntakindi gihembo cyayo uretse ijuru'' Yakiriwe na Tirmidhiy na Ahmad.

 ITEGEKO RYO GUSOHOKA MAKKA K'UWIFUZA GUKORA UMRAT YAJE MU BIKORWA BYA HIJAT. 

Si byiza ku muntu waje I Makka iyo yamaze gukora Hijat cyangwa Umrat ko yasohoka I  Makka kugirango abashe gukora Umrat ya sunat kuko ari igikorwa cy'igihimbano.

 Intumwa y'Imana  Muhamad (Imana  imuhe amahoro n'imigisha) atakoze ndetse n'abasangirangendo be (Allah abishimire). haba muri Ramadhani cyangwa ahatari muriyo, kandi intumwa yImana  Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yahaye Aisha uburenganzira bwo gusohoka Makka nyuma yuko abimusabye kenshi kugirango amushimishe gusa, kandi gukora Twawaf nibyo byiza kuruta gusohoka Makka. Na Umrat Aisha yakoze abanje gufatira umugambi ahitwa Tan'im ni umwihariko w'umuntu uri mu mihango utabashije kuzuza Umrat ya Hijat nka Aisha ntabwo byemewe rero k'undi mugore ufite isuku, ku mugabo byo ntibibaho.

 ITEGEKO RIREBA UMWANA MUTO MURI HIJAT NA UMRAT. 

Umwana ukiri muto iyo agambiriye Hijat  kuriwe iba ari Hijat y'umugereka, iyo uwo mwana afite ubwenge asobanukiwe akora nk‘ibyabakuze b'abagabo n'abagore bakora, naho iyo ari umwana muto cyane umugambi awufatirwa n'umushinzwe, akamuzengurukana Al kaabat akanamukorana Saayi (kugenda hagati ya swafa na marwat) akamuterera amabuye. Ibyiza kurushaho nuko umwana yikorera ibyo ashoboye mu bikorwa bya Hijat na Umrat, hanyuma yazamara gukura akaba agomba gukora Hijat y'inkingi ya Islam.

-Iyo umwana muto cyangwa umucakara bakoze Hijat, hanyuma uwari umwana agakura n'uwari umucakara akagira ubwigenge, buri wese muri bo asabwa gukora Hijat yindi.

-Hijat y'umwana iremerwa ndetse n'umukoreye Hijat arabihemberwa. Ibyo bishimangirwa n'imvugo y'Intumwa y'Imana  Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yakiriwe na mwene Abasi (Imana ibishimire ) yaravuze ati:

"Umugore yashyize hejuru umwana we aravuga ati:

 Yewe ntumwa y'Imana uyu ashobora gukora Hijat? Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) aramubwira ati: "Yego yayikora ukabona ibihembo".

  Yakiriwe na Muslim.

 ITEGEKO RIREBA UMUBANGIKANYAMANA MU KWINJIRA MU MUSIGITI WA MAKKA.

Ntabwo byemewe ku mubangikanyamana kwinjira mu musigiti mutagatifu w'i Makka ariko biremewe kuba yakwinjira mu yindi misigiti kubera inyungu rusange z'ubuyislamu.

Imana iti:

Yemwe abemeye Imana , mu by'ukuri ababangikanyaMANA ni umwanda ntibazegere umusigiti mutagatifu wa maka nyuma y'uyu mwaka wabo ,kandi nimugira impungenge z'ubukene , Imana nibishaka izabakungahaza kubera ubuntu bwayo mu kuri Imana niyo nyir'ubumenyi nyir'ubugenge".

Qor'an 9: 28

Wari umwaka wa cyenda(9) nyuma yuko intumwa y'imana muhamadi (imana imuhe amahoro n'imigisha) yimukira imaka.

 UMWIHARIKO W'UBUTAKA BUTAGATIFU BWA MAKKA.

Ubutaka butagatifu bwa Makka bufite umwihariko wabwo twavuga:

·       Kwiyongera kw'ibihembo by'iswala ikorewe mu musigiti wa Makka.

·       Icyaha gikorewe kuri ubwo butaka kirahambaye kurusha igikorewe ahandi hose.

·       Kirazira k'umubangikanyamana kuwinjiramo.

·       Ni ikizira gutangiza imirwano kuri ubwo butaka.

·       Kirazira gutema igiti no kurimbura ibyatsi byaho uretse idhikhir (ibyatsi bimera Makka).

·       Kirazira gutoragura icyahatakaye uretse igihe ushaka kukirangisha.

·       Kirazira kwica no guhiga inyamaswa yaho.

·       Niho hari inzu ya mbere yubakiwe kubera kugaragira Imana imwe rukumbi.

 Imana iragira  iti:

 Mu by'ukuri  inzu ya mbere yubakiwe  abantu  ni iri I makah .yuje imigisha n'ubuyobozi ku biremwa.

Irimo  ibimenyetso bigaragara (maqaam Ibrahim) uyinjiyemo aba atekanye.ni itegeko rya ALLAH ku bantu gukora hidja kuri iyo nzu nk'ufite uburyo bwo kuyigeraho .uzahakana mu by'ukuri ALLAH ni uwihagije (udakeneye) ibiremwa".

Qor'an 3: 96-97

 IMBAGO ZA HIJAT.

Kubera ko inzu y'Imana ifite icyubahiro kandi ikomeye Imana yayishyiriyeho uburinzi aribwo mujyi wa Makka aranayibungabunga ihagira ubutaka buziririje no mubya ziririjwe mo ni imbago za Hijat cyangwa Umrat ushaka gukora Hijat cyangwa Umrat atagomba kurenga atahafatiye umugambi, kubera gukuza Imana Nyagasani n'inzu yayo ntagatifu. Mawaqit (imbago) muri rusange ni ijambo riri mu bwinshi risobanura ahantu hakorerwa amasengesho n'ibihe byayo.

-MAWAQITI

 Ibihe byayo birimo ibice bibiri:

1.  Ingengabihe: ariyo amezi ya Hijat:

·       Shawali

·       Dhul Qaadat

·       Dhul Hijat

Bisobanuye : ukwezi kwa 10,11,12 mu mezi ya kislamu).

2.  Imbago z'ahantu: ariho ushaka gukora Hijat afatira umugambi, izo mbago rero zikaba ari eshanu:

1- DHUL HULAYFAT: Ni imbago y'abantu ba Madina n'undi wese uhanyuze, kuva kuri iyo mbago kugera Makka harimo hafi ibirometero (420 km) akaba ariyo mbago iri kure ya Makka kuruta izindi, mu rindi zina yitwa (wadil aqiqi), n'umusigita waho witwa Masjidi shajarat uherereye mu majyepfo y'umugi wa Madinah hagati yawo n'umusigiti w'Intumwa Muhamad harimo ibirometero (13 km), ni byiza gusengera muri icyo kibaya.

2- AL JUHFA: Ni imbago y'abantu bava Shami (Siriya, Liban, Palestine, Jordan) na Misiri n'abateganye naho ndetse n'uhanyura akaba ari ikibaya kiri hafi ya Rabigh, hagati yaho na Makka harimo hafi ibirometero (186 km) abantu ubu bakaba bafatira umugambi wo gukora Hijat, Rabigh iherereye mu burengerazuba bwa Shami.

3- YALAM LAM: Ni imbago y'abava muri Yemen n'abateganye naho ndetse n'abahanyura, Yalam lam rero ni ikibaya kiri hafi mu birometero (120 km) uvuye Makka, ubu hakaba hitwa A saadiyat.

4- QARNIL MANAAZIL: Ni imbago y'abavuye Najid na Twaif n'abateganye naho ndetse nuhaciye, hakaba hazwi kuri ubu ku izina rya (A sayirul Kabir) ni hafi mu birometero (75 km) uvuye Makka ikibaya bafatira mo umugambi ni ku mpinga ya Qarnul Manazil.

5- DHAT ARQ: Ni imbago y'abantu bo muri Iraq n'abateganye naho n'uhanyuze, ni ikibaya kitwa (Dwaribat), akaba ari hafi mu birometero (100 km) uturutse Makka.

 Ibyo tubisanga mu mvugo yakiriwe na mwene Abasi (Allah ibishimire bombi) igira iti:

 "Intumwa yashyiriyeho abantu ba Madinah imbago ya Dhul Hulayifat, n'abantu ba Shami Al Juh'fat, n'abantu ba Najidi Qarnul Manazil, n'abantu ba Yemen Yalam lam; ni ahantu hagenwe kuri bo n'undi wese uzahanyura mu batari abaho ashaka gukora Hijat na Umrat, naho utari muri abo imbago ye ni aho azagera, n'abantu ba Makka imbago yabo ni Makka".

  Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

- Ushaka gukora Hijat ari Makka ni Sunat ko afatira umugambi Makka ariko niyo awufatiye hanze ya Haram (ahaziririjwe) biremerwa. N'ushaka gukora Umrat mu bantu ba Makka agomba gufatira umugambi hanze ya Haram nko k'umusigiti wa Aisha (Allah amwishimire) Tan'im cyangwa Juuranat afatira umugambi ahamworoheye, iyo afatiye umugambi muri Haram abigambiriye kandi azi neza itegeko ryabyo umugambi we aremerwa ariko akabona icyaha akaba asabwa gusaba Imana imbabazi no kwicuza.

- Ntabwo byemewe k'ukora Hijat cyangwa Umrat kurenga imbago agomba gufatiraho umugambi atagambiriye, uzarenga imbago rero atagambiriye asabwa gusubira ku mbago akagambirira, iyo adasubiye inyuma akagambirira aho ari abizi kandi abishaka aba ari umunyacyaha, ariko Hijat na Umrat bye birakirwa, naho ufashe umugambi ataragera ku mbago yabugenewe Hijat ye iremerwa ariko si byiza.

- Uzarenga imbago atagambiriye gukora Hijat cyangwa Umrat, nyuma akaza kugira icyifuzo cyo gukora Hijat, agambirira aho ageze uretse Umrat yonyine kuko yo iyo ayigambiriye ari Makka arasohoka akajya hanze ya Haram naho iyo yayigambiriye hanze ya Haram afatira umugambi aho icyifuzo yakigiriye.

 UBURYO BWO KUGAMBIRIRA HIJAT CYANGWA UMRAT K'UMUNTU URI MU NDEGE.

Uwuriye indege agambiriye gukora Hijat cyangwa Umrat cyangwa byombi hamwe abigambirira mu ndege iyo igeze ahateganye n'imwe mu mbago zabugenewe twavuze, akambara imyenda ya bugenewe bita Ihram iyo nta myambaro yabugenewe afite afata umugambi yambaye ipantaro ariko agapfukura umutwe we iyo atambaye ipantaro afatira umugambi mu ikanzu ye indege yamara kumanuka akagura Ihram akazambara. Ntabwo byemewe kureka kwambara Ihram kugera ubwo agera ku kibuga cy'indege cya Jedah ngo afatire yo umugambi.

Iyo aramutse abikoze ni ngombwa kuri we gusubira inyuma akajya ku mbago imwegereye muzo twavuze agafatiraho umugambi, iyo adasubiye inyuma akawufatira ku kibuga cyangwa ahatari ku mbago zabugenewe abigambiriye kandi azi neza itegeko ryabyo aba akoze icyaha ariko imigenzo ye irakirwa. Biturutse kuri mwene Abasi (Allah abishimire bombi), yaravuze ati:

  "Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaduhaye inyigisho (Khutubat) mu kibaya cya Arafati aravuga ati:

 "Utazabona umukenyero azambare ipantaro, n'utazabona inkweto azambare Khofu (n'ibintu byabaga bikozwe mu ruhu byambarwaga mu nkweto twagereranya n'amasogisi)".

  Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

 KUGAMBIRIRA KWINJIRA MU BIKORWA BYA HIJAT (IHRAMU).

 Al ihramu:

 Ni ukugira umugambi (Niyat) wo kwinjira mu bikorwa bya Hijat cyangwa Umrat.

 IMPAMVU YA IHRAMU (UMUGAMBI).

Imana yagize ingoro yayo iri Makka ikizira kuba wagira igikorwa kibi wahakorera cyangwa ngo uhamenere amaraso, inagena imbibi zayo bitewe n'icyerekezo uyigana yanyuzemo. Izo mbibi ntawuzirenga yifuza kwinjira i Makka uretse ko agomba kuba afite ishusho yihariye n'umugambi w'ikimujyanye.

 IMBIBI ZA MAKKA.

 Iburengerazuba: Ni ukugera ahitwa Ashumayis (Hudayibiyat) hakaba ari mu birometero 22 Km mu nzira igana Jeddah.

Iburasirazuba:

Ni ukugera mu kibaya cyitwa Urnat y'uburengerazuba mu birometero 15 km ku nzira ijya Twaifu, mu gice cy'ahitwa Juuranat.

Mu majyaruguru:

 Kugera ahitwa Tan'imu hafi mu birometero 7 km.

Mu majyepfo:

 Ku nzira igana muri Yemen hafi mu birometero hafi 12 Km.

 UBURYO BWO GUFATA UMUGAMBI (IHRAMU).

Ni byiza ko umuntu wese ushaka kugambirira gukora Hijat cyangwa Umrat, ko abanza kwiyuhagira akisukura neza akisiga umubavu ku mubiri we, ariko ntawusige ku myambaro. Akambara umukenyero n'umwitero by'igitare bisukuye, nyuma yo gukuramo imyambaro isanzwe iba idozwe, akambara n'inkweto zidafunze.

Umugore nawe ni byiza ko yiyuhagira agiye gukora umutambagiro kabone niyo yaba ari mu mihango cyangwa se mu bisanza, akambara imyambaro ye ashaka yikwije akirinda imyambaro y'amamaye yatuma bamurangarira cyangwa imyambaro imwegereye ndetse n'imyambaro yamusanisha n'abagabo cyangwa abahakanyi.

-Ni byiza ko yafatira umugambi nyuma y‘iswala y'itegeko igihe bishobotse, kubera ko nta swala igenewe gukorerwaho Ihramu niyo yafata umugambi nyuma yuko asenga raka ebyiri z'indamutso y'umusigiti cyangwa raka ebyiri za Dwuha cyangwa raka ebyiri za nyuma yo gutawadha, ibyo ntacyo bitwaye, akagambirira mu mutima we kwinjira mu bikorwa yifuza gukora yaba Hijat cyangwa Umrat, ni byiza ko yagira uwo mugambi ari mu musigiti amaze gusali izo rakat cyangwa se mu gihe icyo agenderaho yaba ifarasi, imodoka, indege n'ubwato cyerekeye Qiblat.

Kandi ni byiza ko ugambirira asobanura igikorwa agambirira nk'ushaka gukora Umrat akavuga ati:

 Labayika Umrat. (Nitabiriye gukora Umrat).

 -Naho ukora Hijat ya Ifradu akavuga ati:

  Labaika Hajan.

-Naho yaba ashaka gukora Hijat ya Qiranu akavuga ati:

  Labaika Umrata wa Hajan.

-Naho yaba yifuza gukora Hijat ya Tamatuu akavuga ati:

  Labaika Umrata mutamatia biha ilal hadji .

 yayirangiza agakuramo imyambaro ya Ihramu agategereza igihe cya Hijat. Ukora Hijat akavuga ati: "Allahuma hadhihi Hijat la riyaa fiha wala sum'ata" (Nyagasani iyi ni Hijat itarimo ukwibona cyangwa gushaka ibyubahiro).

-Igihe ugiye uwifuza kugambirira Hijat arwaye cyangwa se akaba atinya inzira anyuramo ni byiza ko igihe agiye kugambirira yavuga ati:"Niharamuka hagize ikimbuza cyangwa se kikambangamira gukomeza ibikorwa byanjye, aho bimberaho niho umugambi wanjye (wa Hijat cyangwa se Umrat) uba ugarukiye. Iyo hagize icyimubaho cyimubuza gukomeza, cyangwa uburwayi bwe bukiyongera akarushaho kuremba ava k'umugambi we agakuramo Ihramu kandi ntabwo agomba gutanga icyiru cyo kubaga itungo.

 UBURYO BWO KWITABA UMUHAMAGARO WA HIJAT (TALBIYAT)

 Ni byiza ko umaze kugambirira gukora Hijat cyangwa Umrat amaze guterera kucyo agendaho na nyuma yo gushimira Imana Nyagasani no kuyisingiza no kuyikuza agomba kuvuga ati: "LABAIKA ALLAHUMA LABAIKA, LABAIKA LA SHARIKA LAKA LABAIKA, INAL HAMDA WA NI‘IMATA LAKA WAL MULKA, LA SHARIKA LAKA „

(Ndakwitabye Mana ndakwitabye, ndakwitabye wowe utagira icyo ubangikanye nacyo mubyo waremye, ishimwe n‘inema byose ni ibyawe ndetse n'ubwami, wowe utagira icyo ubangikanye nacyo).

 Biturutse kuri Abi Hurayirat (Allah amwishimire) yaragize ati:

 "Mukwitaba (Talbiyat) kw'Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) harimo ngo: LABAIKA ILAHAL HAQI "Ndakwitabye Mana y'ukuri".

 Yakiriwe na Nasaaiy na Ibun Majah.

IBYIZA BYO KWITABA UMUHAMAGARO. Biturutse kuri Sah‘lu mwene Saadi (Allah amwishimire) yaravuze ati:

"Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: "Nta muyislamu uzasohora ijwi yitaba umuhamagaro uretse ko ibintu byose biri iburyo bwe n'ibiri ibumoso bwe mu mabuye cyangwa ibiti cyangwa ibinonko kugeza kumpera y'Isi mu gice cy'iburasirazuba n'iburengerazuba nabyo biba byitaba uwo muhamagaro".

  Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Majah.

-Ni byiza ko uwamaze gufata umugambi wo gukora Hijat cyangwa Umrat yakomeza kwitaba (Tal‘biyat) kuko ari ikimenyetso cya Hijat na Umrat, abagabo bakarangurura ijwi mu kwitaba ndetse n‘abagore igihe nta ngaruka mbi z'amajwi y'abagore batinya.

Agomba kwitaba avuga LABAIKA, ubundi akavuga LA ILAHA ILA LLAHU, ubundi akavuga ALLAH AKBAR bityo bityo bitandukanye n'ibyo avuga akimara gushyiraho umugambi nk'uko twabivuze haruguru.

-Tal‘biyat (kwitaba) ku muntu ugiye gukora Umrat ayihagarika iyo ageze ku mbibi hafi y'ingoro y'Imana Makka, naho uwagiye gukora Hijat we ayihagarika iyo arangije gutera amabuye (Igikingi cyanyuma kinini) ku munsi w'irayidi.

Igihe uwaje gukora Hijat cyangwa Umrat ari umuntu agejeje igihe cy'ubugimbuke aba ategetswe gukora imigenzo yose ya Hijat cyangwa Umrat akayirangiza ariko umwana muto we singombwa kuzuza imigenzo yose ya Hijat na Umrat, kuko k'ubusanzwe aba atarakarebwa n‘amategeko. Ningombwa ko uwagiye gukora Hijat kimwe n'undi wese kugerageza gukora ibikorwa byiza bubaha Imana kandi birinda ibyaziririjwe.

Imana iti:

"Hijat ikorwa mu mezi azwi, uziyemeza kuyakoramo Hijat, azirinde gukora imibonano mpuzabitsina, n'ibyaha bindi, ndetse n'intonganya muri Hijat" .

Qor'ani 2:197.

 IBIZIRA K'UMUNTU URI MURI HIJAT CYANGWA UMRAT.

Mu mvugo yakiriwe na Abdullah mwene Umari (Allah abishimire bombi), umuntu yabajije intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) ati: 

"Yewe ntumwa y'Imana, ni iyihe myambaro umuntu uri muri Hijat cyangwa Umrat agomba kwambara? Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) aravuga ati: "Ntabwo yambara ikanzu cyangwa ikiremba, nta nubwo yambara ipantaro n'amakanzu afite ingofero, n'inkweto za Khofu (ibintu bikorwa mu ruhu byambarwa mu kweto twagereranya ubu n'amasogisi) keretse gusa uwaba yabuze ikweto zidafunze yemerewe kwambara Khofu ariko akazigabanya ntizirenge utubumbankore, nta nubwo yemerewe kwambara umwambaro yashyizeho imubavu".

Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

 IBIZIRIRIJWE K'UMUNTU WAMAZE GUFATA UMUGAMBI WO GUKORA HIJAT CYANGWA UMRAT.

1.  Kogosha umusatsi cyangwa kuwugabanya.

2.  Guca inzara.

3.  Gutwikira umutwe ku mugabo.

4.  Kwambara imyambaro idoze (ku bagabo) Ni ukuvuga imyambaro idoze ikwiye umubiri wose nk'ikanzu cyangwa igihimba cyo hejuru gusa nk'imipira n'amashati cyangwa igihimba cyo hasi nk'ipantaro no k'umaboko nka gant n'ibiremba nka Khofu no ku mutwe nk'ikiremba n'ingofero nibindi.

5.  Kwisiga amarashi k'umubiri no ku myambaro ku mpamvu iyo ariyo yose.

6.  Kwica no guhiga inyamaswa z'agasozi.

7.  Gukora isezerano ryo gushyingirwa.

8.  Umugore gupfuka uburanga bwe akoresheje Niqab cyangwa ibindi ndetse no kwambara gant ku ntoki ze.

9.  Gukora imibonano mpuzabitsina: Iyo ikozwe mbere yo kuzirurirwa kwa mbere (mbere yo gutera amabuye igikingi kinini ku munsi w'irayidi) Hijat irononekara kandi bakabona icyaha, bakanategekwa gutanga igitambo, kandi bagakomeza ibindi bikorwa bya Hijat bisigaye bakaba bagomba kuzishyura Hijat undi mwaka. Naho iyo imibonano mpuzabitsina ikozwe nyuma yo kuzirurirwa kwa mbere, Hijat ntiyononekara ariko babona icyaha, kandi bagasabwa gutanga igitambo cy'impongano bakaniyuhagira.

10.       Gukinisha umugore ahatari ku gitsina iyo intanga zisohotse

Hijat ye cyangwa ukugambirira kwe ntibyononekara ariko abona icyaha, akaba asabwa gutanga igitambo cy'impongano yuko yakoze igikorwa kitanejeje. -Ntibyemewe ko umugabo yafata umugambi wo gukora Hijat yambaye amasogisi cyangwa Khofu uretse igihe yabuze ikindi yakwambara, icyo gihe yambara Khofu ataziciye, Khofu zivugwa aha ni zazindi zihisha utubombankore, biremewe k'umugore urimo gufata umugambi kwambara amasogisi ndetse na Khofu, ariko Gant zo ntibyemewe k'umuntu urimo gufata umugambi kuzambara yaba umugabo cyangwa umugore nkuko twabivuze mbere.

-Kubiziririjwe k'umuntu wamaze kugambirira gukora Hijat na Umrat ibizira k'umugabo ninabyo bizira k'umugore uretse ku kwambara imyambaro idoze, kuko umugore we yemerewe kuyambara akanapfuka umutwe we akanamanurira agatambaro mu buranga bwe igihe ari iruhande ry'abagabo ataziruriwe, kandi yemerewe kwambara zahabu n'ibindi nkayo.

-Kurandura ibiti byimejeje ku butaka bwa Makka.

-Ukuzirurirwa kwa mbere muri Hijat kuba igihe amaze gutera amabuye igikingi kinini ku munsi w'irayidi ukora Hijat aba yemerewe gukora ibyo yari aziririjwe gukora byose twavuze haruguru uretse kubonana n'umugore we.

-Iyo umugore wakoze Hijat yo mu bwoko bwa Tamatuu agiye mu mihango mbere yo gukora Twawafu (kuzenguruka al kaabat) iyo atinye ko Hijat imucika, arayigambirira maze akaba mubakoze Hijat ya Qiranu, ni kimwe n'umuntu wundi wagize impamvu, naho uri mu mihango cyangwa ibisanza akora ibikorwa byose bya Hijat uretse Twawafu, iyo agiye mu mihango arimo gukora Twawafu arayireka akagambirira gukora Hijat maze akaba mubakora Hijat ya Qiranu.

 IBYEMEWE KU MUNTU URI MURI HIJAT CYANGWA UMRAT.

Biremewe k'uri muri Hijat ko yabaga amatungo yo mu rugo nk'inkoko n'ibindi, kandi yemerewe kwica inyamaswa zamugirira nabi yaba ari ku butaka buziririje (Makka cyangwa Madina) cyangwa hanze yabwo, nk'intare impyisi, ingwe, urusamagwe, inzoka, ingaru, imbeba n'ibindi, kandi yemerewe kwica ibintu byose bibuza amahoro ariko kubyica akubise rimwe ni byiza kurushaho kuko abihemberwa ibyiza ijana, akaba yemerewe na none guhiga inyamaswa zo mu mazi no kuzirya.

Imana iti:

Muziruriwe guhiga inyamaswa zo mu mazi no kuzirya kubera kubanezeza mwebwe ubwanyu ndetse n'abagenzi bakazitwaraho impamba mukanaziririzwa kuri mwe guhiga inyamaswa zo k'ubutaka igihe mwamaze gufata umugambi wa hidja cyangwa umrat , kandi mutinye imana yo muzahurizwa imbere yayo."

Qor;ani 5:96

Biturutse kuri Aisha (Allah amwishimire) yaravuze ati:

 "Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati:

 "Inyamaswa eshanu ni ibyononnyi biremewe kuzica ku butaka buziririjwe: ingaru, imbeba sakabaka, igikona n'imbwa iryana" .

Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

- Umuntu uri muri Hijat cyangwa Umrat yemerewe nyuma yo kugambirira ko yoga akoza umutwe we n'imyambaro ye, ndetse akaba yemerewe no kuyihindura akambara indi, ndetse yemerewe kwambara impeta ya feza, amarineti, ecouteur zo mu matwi, isaha yo ku kuboko n'umukandara n'inkweto n'iyo byaba bidoze n'imashini, yemerewe kandi kurumikwa no kwisiga iwanja kubera uburwayi n'ibindi.

- Biremewe kandi k'umuntu wamaze gufata umugambi ko yakwihumuriza ibihumura, akugama izuba nko mu ihema cyangwa umutaka cyangwa mu modoka, no kuba yakwishima mu mutwe nubwo hagira umusatsi uhunguka.

- Umuntu wese ufite umugambi wo kuzatanga igitambo cyangwa gukora Hijat, si byiza kuri we mu minsi icumi ya mbere ya Dhul hijat kugira icyo akora ku mubiri we nko kogosha umusatsi we, guca inzara ze, ariko biremewe kuba yakogosha umusatsi cyangwa akawugabanya igihe yakoze Hijat ya Tamatuu.

 IBIKORERWA UWITABYE IMANA ARI MU BIKORWA BYA HIJAT CYANGWA UMRAT.

Mu mvugo yakiriwe na mwene Abasi (Allah abishimire bombi), umugabo yagushijwe n'ifarasi ye turi kumwe n'intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'umugisha) yamaze kwambara ihramu arapfa, intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'umugisha) aravuga ati: "Mumwuhagire n'amazi, mumwambike imyenda ibiri, kandi ntimumusige amarashi, ntimutwikire umutwe we, kuko Imana izamuzura ku munsi w'imperuka yitaba (Talbiyat) umuhamagaro wa Hijat"

ICYIRU. Ibibujijwe k'umuntu wagambiriye Hijat mu rwego rwo gutanga icyiru birimo ibice bine:

1.  Ibidatangirwa icyiru: Nko gukora isezerano ryo gushyingirwa.

2.  Ibifite icyiru kiremereye: aricyo cyo gukora imibonano mpuzabitsina muri Hijat mbere y'ukuzirurirwa kwa mbere, icyiru cyabyo rero ni ukubaga ingamiya.

3.  Ibitangirwa icyiru gihwanye n'ibyo yononnye: Nko kwica umuhigo.

4.  Ibitangirwa icyiru cyo gukora ikibujijwe wikuraho ikikubangamiye: aribyo ibindi byose bisigaye mu bibujijwe k'umuntu wagambiriye gukora Hijat nko kogosha umusatsi no kwisiga amarashi ni bindi.

- Uzaba arwaye cyangwa afite indi mpamvu agakenera kugira icyo akora mu biziririjwe twavuze haruguru bitarimo kubonana n'umugore nko kogosha umusatsi, kwambara ibidoze n'ibindi ashobora kubikora ariko agomba gutanga icyiru cyo kwikuraho icyamubangamiraga; agahitamo hagati y'ibintu bitatu:

1.  Gusiba iminsi itatu (3).

2.  Kugaburira abakene batandatu buri mukene amuha ikiro n'irobo (1,250Kg) by'ingano cyangwa umuceri cyangwa itende n'ibindi, cyangwa akaba yagaburira buri mukene ifunguro rimuhagije hakurikijwe umuco w'ahantu.

3.  Cyangwa akabaga ihene.

 Imana yaravuze iti:

Uzaba arwaye muri mwe cyangwa afite ikimubangamiye mu mutwe (gituma yakogosha umusatsi) ajye ayanga icyiru cyo gusiba cyangwa kugaburira abakene cyangwa kubaga igitambo".

Qor'an 2:196

- Biremewe ko icyo gisibo yagikorera aho ari ho hose, naho kugaburira abakene no kubaga byo bikorerwa abakene bo muri Makka gusa.

-Uzakora icyo aricyo cyose mu bibujijwe k'uri muri Hijat abitewe n'ubujiji cyangwa yibagiwe cyangwa ashyizweho agahato, nta cyaha abona nta n'ubwo atanga icyiru, agomba guhita areka ibyo abujijwe yakoraga akimara kumenya ko ari bibi, naho uzabikora yabigambiriye kubera ko abikeneye, uwo atanga icyiru ariko nta icyaha abona, naho uzabikora abigambiriye ariko nta mpamvu n'imwe ibimuteye, uwo atanga icyiru akabona n'icyaha bityo agomba kwicuza.

 ICYIRU CYO GUHIGA INYAMASWA Y'IMUSOZI.

Uzica inyamaswa y'imusozi abigambiriye kandi yamaze kwinjira mu bikorwa bya Hijat cyangwa Umra, arebwa n'amategeko akurikira:

·       Iyo iyo nyamaswa yishe ifite indi imeze nkayo iribwa, icyo gihe ahitishwamo hagati yo kuyibaga akayigaburira abakene ba Makka, cyangwa gutanga ikiguzi cyayo kikagurwamo ibiribwa akabigaburira abakene ba Makka buri wese agahabwa ibingana n'ikiro kimwe n'irobo (1,250 Kg) cyangwa agasiba iminsi ingana n'umubare w'abakene yagombaga kugaburira.

·       Naho iyo nyamaswa yishe itagira itungo bisa, iyo nyamaswa ihabwa agaciro maze agahitishwamo hagati yo kugaburira abakene ku mafaranga y'agaciro k'iyo nyamaswa cyangwa gusiba.

·       

Imana yaravuze iti:

Yemwe abemeye , ntimukice imihigo mu gihe mwamaze kwinjira mu migenzo ya hidja , kandi  uzawica muri mwe yabigambiriye agomba kwishyura itungo rihwanye n'icyo yishe byemejwe n'abantu babiri b'inyangamugayo muri mwe , iryo tungo rikabagirwa I maka rigahabwa abakene baho cyangwa akagaburira abakene cyangwa agasiba iminsi ingana n'abakene yagombaga kugaburira",

Qor'an 5:95

 ICYIRU CY'UWAKOZE IMIBONANO MPUZABITSINA ARI MU MIGENZO YA HIJAT.

Ukoze imibonano mpuzabitsina ari muri hijat mbere yo kuzirurirwa kwa mbere (mbere yo gutera amabuye yo ku munsi wa cumi,kubaga no kogosha): atanga igitambo cy'ingamiya, iyo atabishoboye asiba iminsi itatu muri Hijat, n'iminsi irindwi igihe asubiye iwe mu rugo, Naho iyo akoze imibonano mpuzabitsina nyuma yo kuzirurirwa kwa mbere icyiru cye ni nk'icyiru cy'uwakoze ibibujijwe muri Hijat kubera impamvu zimubangamiye, kandi amategeko areba umugabo niyo areba umugore kuri byose keretse igihe umugore yaba yahatiwe gukora iyo mibonano.

Icyiru cy'umugabo wabonanye n'umugore we bari muri Umrat mbere yo gukora Saayi (kugenda hagati ya Swafa na Mar'wat) na mbere yo kogosha, atanga icyiru kimeze nk'uwakoze ibiziririjwe muri Hijat kubera impamvu zo kwikuraho ibimubangamiye.

Kirazira ku muntu muri Hijat na Umrat cyangwa utari muri iyo migenzo wihitira cyangwa atuye hafi kuba yatema igiti cyangwa ibyatsi byimejeje ku butaka bwa Makka (Ubutaka buziririjwe), uretse igiti cyo mu bwoko bwa idhikhir (cyakoreshwaga mu kubaka) ndetse n'ibyatewe n'abantu nta cyiru ubitemye atanga, nkuko no guhiga kuri ubwo butaka ari ikizira, ubirenzeho agomba gutanga icyiru.

Kirazira kandi guhiga ku butaka butagatifu bwa Madina no guca ibiti byaho byimejeje, ukoze ibyo ntabwo atanga icyiru ariko ahabwa igihano kubera uko guhiga, kandi akabona n'icyaha, nta bundi butaka butagatifu Imana yaziririje kuri iyi si uretse aho hantu hombi (Makka na Madina).

 IMBAGO Z'UBUTAKA BUTAGATIFU BWA MADINA.

Iburasirazuba:

 Igarukira aho bita Haratu Shar'qiyat. Iburengerazuba:

 Igarukira aho bita Haratu Ghar'biyat. Amajyaruguru:

 Igarukira ku musozi witwa Thauri inyuma y'umusozi wa Uhudi. Mu majyepfo:

 Igarukira ku musozi bita Iiru mu majyaruguru yawo hari ikibaya cya Aqiqi.

- Ukoze ikiziririjwe muri Hijat cyangwa Umrat cyo mubwoko bumwe inshuro nyinshi adatanga icyiru, atanga icyiru inshuro imwe uretse kwica umuhigo kuko byo kuri buri nyamaswa wishe uyitangira icyiru. Naho ukoze ibiziririjwe bitandukanye nko kogosha umusatsi no kwisiga umubavu buri kintu agitangira icyiru.

-Kirazira gukora isezerano ryo gushyingiranwa k'uwamaze gufata umugambi wo gukora Hijat cyangwa Umrat kandi ntirinemerwa, ubikoze ntatanga icyiru. Biremewe kuba wasubirana n'umugore wawe (igihe akiri muri eda) kandi wamaze gufata umugambi wo gukora Hijat.

 UTEGETSWE GUTANGA IGITAMBO.

- Utegetswe gutanga igitambo ni uwakoze Hijat yo mu bwoko bwa Tamatuu (Umrat na Hijat), n'umutu wakoze Hijat yo mu bwoko bwa Qiranu, igihe aba bombi badaturiye umusigiti wa Makka, batanga intama cyangwa barindwi bagafatanya ingamiya cyangwa barindwi bagafatanya inka, utabashije kubona igitambo cyangwa yananiwe kugitanga asiba iminsi itatu muri Hijat mbere y'umunsi wa Arafat cyangwa nyuma yawo kuburyo umunsi wa nyuma w'igisibo uba tariki ya cumi na gatatu ari nabyo byiza, hanyuma akazasiba iminsi irindwi igihe azaba yagarutse iwe, naho ukoze Hijat yo mu bwoko bwa Ifrad we nta gitambo atanga.

Imana iti:

"Uzarangiza Umrat akajya muri Hijat atanga igitambo kimworoheye, utazakibona asiba iminsi itatu muri Hijat n'indi irindwi igihe mugarutse (iwanyu) iyo ikaba iminsi icumi (10) yuzuye, ibyo biba ku bantu badatuye mu mugi wa Makka".

Qor'ani 2:196.

*Buri gitambo no kugaburirwa ni iby'abakene ba Makka, niho bitangirwa, ninaho bigabanirwa naho ibindi bijyanye n'icyiru cyo gukora ikizirirjwe kubera impamvu zo kwikuraho ikikubangamiye n'icyo kwambara imyambaro idoze n'ibindi nkabyo ndetse n'igitambo cy'uwo bahagarikiye mu nzira ajya muri Hijat gitangirwa aho impamvu ibereye, n'icyiru cy'uwishe umuhigo ku butaka bwa Makka gihabwa abakene ba Makka, ariko gusiba biremewe ko byakorerwa n'ahandi hatari Makka.

• Igitambo cy'umuntu wakoze Hijat yo mu bwoko bwa Tamatuu na Qiranu ni byiza ko nyiracyo nawe akiryaho akanagira abandi ahaho ndetse akanagaburira ho abatindi ba Makka.

• Uwabujijwe kugera aho imigenzo ya Hijat igomba kubera ategetswe kubaga itungo ashoboye kubona akanogosha cyangwa akagabanya umusatsi we. Iyo atabashije kubona igitambo ava mu migenzo ya Hijat kandi nta cyaha kuriwe.

AMOKO Y'IBITAMBO BITAMBIRWA MURI HIJAT.

1.    Igitambo cy'uwakoze Hijat yo mubwoko bwa Tamatuu na Qiranu: nyiracyo agomba kuryaho akanahaho uwo ashaka akanagaburira abatindi.

2.    Igitambo cy'icyiru: gitangwa n'uwagize icyo akora muri Hijat na Umrat kandi kibujijwe nko kogosha umusatsi, kwambara imyambaro idoze n'ibindi

3.    Igitambo cyo kwishyura: gitangwa n'uwishe inyamaswa y'umuhigo iribwa.

4.    Igitambo cy'uwagize ikimubuza kurangiza imihango ya Hijat: gitangwa n'uwabuze uko yuzuza ibikorwa bya Hijat cyangwa Umrat, cyangwa kugera ku nzu y'Imana kandi atabishyize mu mugambi we mbere.

5.    Igitambo cy'uwakoze imibonano mpuzabitsina: gitangwa n'uwakoze imibonano mbere yuko azirurirwa. Ibi bitambo bine byanyuma uwabitanze ntagomba kubiryaho ahubwo arabibaga akabigaburira abatindi ba Makka gusa.

Ibitambo bibagwa n'abahaji biri ubwoko butatu:

1.    Igitambo cy'uwakoze Hijat yo mubwoko bwa Tamatuu na Qiranu: Bibagirwa Makka nyirabyo akaryaho akanagaburira ho abatindi kandi afite uburenganzira bwo kuba yakwimura inyama zabyo akazijyana hanze y'ubutaka buziririjwe (Haram).

2.    Ibitambo bibagirwa Makka kubera kwishyura inyamaswa y'umuhigo yishwe cyangwa y'icyiru cyo gukora ikibujijwe kubera kwikuraho icyikubangamiye: Ibyo bitambo byose bigenewe abatindi gusa, ba nyirabyo ntibagomba kuryaho.

3.    Igitambo kibagirwa hanze ya Haram nk'icyiru cyo kutabasha kugera k'ubutaka bwa Makka cyatanzwe nk'icyiru cyo kwishyura n'ibindi nkabyo: Ibyo bitambo byose bigabanyirizwa aho byabagiwe, kandi biremewe kuba inyama zabyo zajyanwa ahandi, ariko ba nyirabyo ntibemerewe ku biryaho.

 AMOKO YA HIJAT.

Hijat irimo amoko butatu:

1-    Tamatuu,

2-    Qiranu,

3-    Ifrad.

1-    UKO HIJAT YO MUBWOKO BWA TAMATUU IKORWA:

Agambirira gukora Umrat mu mezi ya Hijat akayirangiza agakuramo imyenda ya Ihram agategereza igihe cya Hijat, iyo kigeze afatira umugambi wa Hijat Makka cyangwa hafi yaho agakora Hijat ariko agomba gutanga igitambo cyo kuba yakuyemo ihram, kuyigambirira rero ni ukuvuga uti: (Labayika Umrata).

2-    UKO HIJAT YO MU BWOKO BWA QIRANU IKORWA:

Agomba kugambirira gukora Umrat na Hijat icyarimwe, cyangwa akabanza kugambirira Hijat mbere maze ibikorwa bya Umrat bikinjira mo, uko bayigambirira rero ni ukuvuga uti: (Labayika Umrata wa Hajan), biremewe k'ufite impamvu kwinjiza ibikorwa bya Hijat muri Umrat mbere yuko akora twawafu ya Umrat nk'uri mu mihango.

3-    UKO HIJAT YO MU BWOKO BWA IFRADU IKORWA:

Agambirira gukora Hijat yonyine, uko bayigambirira rero uravuga uti: (Labayika Hajan). Ibikorwa by'ukora Hijat ya Qiranu ni kimwe n'ibyo ukora Ifradu neza neza, aho bitandukaniye nuko ukora Qiranu agomba gutanga igitambo naho ukora Ifradu ntagitange. Hijat ya Qiranu niyo nziza kuruta Ifradu nahoTamatuu ikaziruta zose.

 UBWOKO BWIZA BWA HIJAT.

-Ni byiza kuri buri wese wifuza gukora Hijat ko yakora Tamatuu kuko aribwo bwoko bwa Hijat buruta ayandi kandi bwa ngombwa kuko ari bwo bwoko Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigishi yategetse abasangirangendo be gukora, Tamatuu kandi niyo Hijat yoroha kandi itarushya ikanagira n'ibikorwa byinshi.

- Igihe umuntu azaba yagambiriye gukora Hijat ya Qiranu cyangwa Ifradu ibyiza ni uko yahindura umugambi we agakora Umrat kugirango abashe gukora Tamatuu kabone n'iyo yaba yarangije gukora Twawafu na Saayi (kugenda hagati ya Swafa na Mar'wat) ariko ibyo n'igihe atazanye itungo ry'igitambo icyo gihe agabanya umusatsi agakuramo ihramu, akurikije itegeko ry'Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) naho uwaje yitwaje itungo ry'igitambo uwo ahama muri Ihramu ze ntazikuramo ataratera amabuye ku munsi w'ilayidi.

 - Igihe umuyislamu agambiriye gukora Hijat cyangwa Umrat ajya Makka akagenda akora Tal'biyat (kwitaba), ni byiza ko yinjira Makka ayiturutse ruguru igihe byamworohera kandi akabanza koga biramutse bimworoheye, akinjira mu musigiti mu gice cyose ashaka , igihe ashatse kwinjira mu musigiti abanza ukuguru kwe kw'iburyo akavuga ati:(Allahuma if'tahu liy abuwaba rah'matika) Yakiriwe na Muslim. (Audhu bilahil adhimi wa bi wajihihil karimi wa sul'twanihil qadimi mina shayitwani rajimi) Yakiriwe na Abu Daudi.

- Iyo yinjiye mu musigiti wa Makka abanza gukora Twawafu ako kanya uretse igihe yaba ahageze mu gihe cy'iswala y'itegeko, abanza gusali yarangiza akabona gukora Twawafu.

-Ukora Umrat yonyine cyangwa Umrat na Hijat bitandukanye (Tamatuu) ahera kuri Twawafu ya Umrat, naho ukora Hijat ya Qiranu na Ifradu bagahera kuri Twawafu yo kugera ku ngoro bikaba ari Sunat atari itegeko.

- Kuva mu bikorwa bya Hijat bikorwa mu buryo bubiri:

1.    Kuba urangije ibikorwa byose bya Hijat nk'uko biteganyijwe.

2.    Cyangwa kuba yagira impamvu imubuza kurangiza ibikorwa bya Hijat igihe yavuze mu kugambirira kwe ko nagira ikimubuza kurangiza ibikorwa bye Hijat ko arangiza aho izo mpamvu zimugereyeho nk'uburwayi cyangwa umutekano muke.

 IBYIZA BYO GUKORA TWAWAFU.

  Ni byiza ku muyislamu gukora Twawafu kuri Al kaabat inshuro nyinshi, Biturutse kuri Abdullah mwene Ubayidi mwene Umayiri ko we yumvise Se abwira mwene Umari (Allah abishimire bombi) ati: ko mbona ukora kuri izi nkingi ebyiri gusa, ibuye ryirabura n'inkingi y'iburyo? Mwene Umari aravuga ati: Ndamutse mbikoze numvise Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) avuga ati: "Kubikoraho (Ibuye ryirabura n'inkingi y'iburyo) bihanagura ibyaha" aravuga ati: Nanamwumvise avuga ati: "Uzakora Twawafu icyumweru cyose abara iminsi, akanasali rakat ebyiri, ahabwa ibihembo nk'ibyo uwarekuye umucakara" Aravuga ati: Numvuse anavuga ati: "Ntabwo umuntu ashingura ukuguru cyangwa ngo agushinge uretse ko yandikirwa ibyiza cumi, akanahanagurirwa ibibi cumi, akanazamurwa inzego cumi" Yakiriwe na Ahmad na Tirmidhiy.

Gukora Twawafu ufite isuku nibyo byiza kandi byuzuye, uramutse akoze Twawafu nta suku afite iremerwa, ariko kwisukura umwanda ukomeye nk'ijanaba (guhumana guterwa no gukora imibonano mpuza bitsina cyangwa gusohora intanga) n'imihango, byo ni itegeko.

-Ningombwa k'uwukora Umrat niba adatuye Makka iyo ashatse gutaha ko yakora Twawafu yo gusezera ariko si itegeko kuri we.

 UKO HIJAT IKORWA.

-Uburyo bwo gukora Hijat bwagaragajwe n'Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) akanabutegeka abasangirangendo be (Allah abishimire), ni byiza ku bantu baje gukora Hijat bamaze gukora Umrat ndetse n'abatuye Makka ko bagomba koga bakisukura neza bakisiga amarashi (k'umubiri gusa), barangiza bakagambirira gukora Hijat ku munsi wa Tar'wiyat (tariki ya 8 dhul hijat) mbere yuko izuba rigera ku murongo wo hagati mu kirere, umugambi akawufatira aho yashyikiye akavuga ati: "Labayika Hajan" naho uwakoze Hijat ya Qiranu n'uwakoze Ifradu bakomeza kuguma mu migenzo ya Hijat kugeza bamaze gutera amabuye (Jam'ratu aqabatu) ku munsi wa cumi ariwo w'igitambo.

-Bagasohoka bakora Tal'biyat (bitaba) berekeza Mina mbere yuko izuba rigera ku murongo wo hagati mu kirere, bakahasengera Adhuhur na Al aswir na Magh'rib na Al ishau na Al fajir bazigabanyije (iswala ya rakat enye bagasali ebyiri gusa) ariko batazifatanya hamwe na Imamu iyo bibashobokeye, bitabashobokera bagasalira aho bari bazigabanyije ariko batazifatanyije bakarara Mina iryo joro.

Maze izuba ryarasa ku munsi wa cyenda ariwo munsi wa Arafat bakava Mina berekeza Arafat bakora Tal'biyat (bitaba) banakuza Allah bagira bati: (Allahu ak'bar) bakajya aho bita Namirat hafi ya Arafat ariko ntihabarwa muri yo kugeza izuba rirenze umurongo wo hagati mu kirere.

 IMBIBI ZA ARAFAT.

Iburasirazuba: Ni ukuva ku misozi ikikije arafati iri mu kibaya cya Arafat. Iburengerazuba: Ni ukugera mu kibaya cya Ar'nat.

Amajyaruguru: Ni mu ihuriro ry'ikibaya cya Waswiqi n'ikibaya cya Ar'nat. Amajyepfo: Ni ukugera hirya y'umusigiti wa Namirat mu majyepfo hafi nka kirometero imwe n'igice.

Iyo izuba rirenze umurongo wo hagati mu kirere bagenda bagana aho Arafat ihereye mu gice kirimo umusigiti wa Arafat, aho niho Ar'nat, Imam agaha abantu inyigisho kuri uwo musigisi, hanyuma hagatorwa adhana ya Adhuhur Imam bagasali Adhuhur na Al aswir bazifatanyije kandi bazigabanyije raka ebyiri ebyiri gusa zose bakazisenga ku gihe cya Adhuhur kuri adhana imwe na Iqamat ebyiri, iyo umuntu bitamushobokeye kujya mu musigiti asali na bagenzi be aho bari bafatanyije adhuhur na al aswir nk'uko twabibonye.

-Ni byiza nyuma yo gusali ko yakwerekeza Arafat agahagarara ku musozi witwa Arafat kuburyo uba uri hagati ye na Qiblat maze akerekera Qiblat, agakomeza guhagarara ku mabuye ari munsi yuwo musozi asingiza Imana anayisaba imbabazi z'ibyaha yicishije bugufi kandi yibombaritse azamuye amaboko ye, agakomeza gusaba anitaba (Tal'biyat) anatagatifuza Imana, kandi umuntu ashobora no kwicara kucyo agendaho cyangwa akicara hasi cyangwa agahagarara ndetse ashobora no kugenda genda, gusa icyiza kuri we nigituma abasha kwicisha bugufi no kudahuza umutima we.

Agomba gusaba Imana cyane akoresheje ubusabe bwaje muri Qor'an na Hadith z'ukuri ndetse akagereka ho n'ubundi busabe yifuza, agomba kandi gusaba imbabazi cyane anicuza akuza Imana anayitagatifuza anayisingiza ndetse anasabira Intumwa Muhamad amahoro n'inigisha agaragaza ko ntacyo yakwishoborera ubwe kandi ayinginga mu busabe bwe atinubira gutinda gusubizwa, agahama atyo asingiza Imana anayisaba kugeza izuba rirenze.

Iyo guhagarara ku musozi hafi y'amabuye bitamworoheye ahagarara aho ashoboye muri Arafat kandi Arafat yose hemewe guhagararwa uretse hagati muri Ar'nat.

 IGIHE CYO GUHAGARARA K'UMUSOZI WA ARAFAT.

Guhagarara ku musozi wa Arafat bitangira nyuma yuko izuba rirenga umurongo wo hagati mu kirere ku munsi wa Arafat ariwo tariki ya 9 dhul hijat, bikageza izuba rirenze, kandi igihe cyo guhagarara kirakomeza kugeza umuseke utambitse mu ijoro ry'itariki ya 10 dhul hijat, bityo uwinjiye mu gihagararo izuba ritararenga umurongo wo hagati mu kirere cyangwa akinjira mu gihagararo mu ijoro rya Arafat biremerwa, ariko ibyiza nuko wajya mu gihagararo nyuma yuko izuba rirenga umurongo wo hagati mu kirere, n'uwahagarara Arafat ninjoro nubwo byaba akanya gato biremerwa.

 Guhagarara rero bisobanuye: kuba waba uri kucyo ugendaho cyangwa uhagaze ku butaka, ntibisobanura guhagarara ku maguru gusa, nuramutse ahagaze Arafat kumanywa maze akahava mbere yuko izuba rirenga, uwo aba aretse ikintu kiza ariko nta cyiru cy'igitambo atanga kandi Hijat ye iba yuzuye. Biturutse kuri Ur'watu mwene Mudwarisi (Allah amwishimire) yasanze Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) Muzidalifat igihe yari agiye gusali iswala ya al fajirIntumwa Muhamad iramubwira iti: "Usaye iyi swala yacu akanahagararana natwe kugeza tuhavuye, akaba yanahagaze Arafat mbere y'iryo joro cyangwa ku manywa, uwo aba yujuje Hijat ye kandi yikuyeho umwanda we" Yakiriwe na Abu Daudi na Tir'midhiy.

Iyo izuba rirenze ava Arafat akajya Muzidalifat akora Tal'biyat (kwitaba) kandi atuje atabyiga abantu ubwe cyangwa ababyigisha icyo agendaho, aramutse abonye uburyo yakwihuta yagera Muzidalifat akahasengera Magh'ribi rakat eshatu na Al ishau rakat ebyiri azifatanyije ariko ku gihe cya Al ishau kuri adhana imwe na iqamat ebyiri, agomba kurara aho Muzidalifat agasenga Tahajud na Witri.

Maze akahasarira iswala ya Al fajir n'umugereka wayo (rakat ebyiri mbere yayo) yamara gusari al fajir ajya aho bita Mash'aril harami (ubu niho hari umusigiti wa Muzidalifat), agahagarara aho yerekeye Qiblat asingiza Imana Nyagasani anayishimira anayitagatifuza anayikuza kandi anakora Tal'biyat (yitaba) agasaba Imana yaba ari kucyo agendaho cyangwa ahagaze k'ubutaka, kugeza izuba ryenda kurasa,

 Imana igira  iti:

Nimuba muvuye Arafat musingiza Imana cyane kuri mash'aril harami

(Ahari umusigiti wa muzidalifat)

Qor'an 2: 198

- Biramutse bitamworoheye kugera kuri Mash'aril harami yahagarara aho abonye hose Muzidalifat agasaba Imana yerekeye Qiblat.

Biremewe ko abanyantege nke ndetse n'abafite impamvu zemewe nk'abarwayi abagabo n'abagore n'ababaherekeje ko bashobora kuva Muzidalifat bakajya Mina igihe igice kinini cy'ijoro kirangiye, bagera Mina bagatera amabuye Jamuratu aqabatu (igikingi kinini).

Nyuma abahaji bakava Muzidalifat berekeza Mina mbere yuko izuba rirasa batuje, bagera Mah'sira (ikibaya kiri hagati ya Muzidalifat na Mina), uri kucyo agendaho akihuta ndetse n'ugenza amaguru akihuta. Agatoragura utubuye turindwi kuri Jamarati (aho baterera amabuye) cyangwa akayatoragura munzira ijya Jamarati, aramutse anayatoraguye Muzidalifat biremewe, agakomeza kuvuga Tal'biyat, anakuza Imana mu nzira anyuramo yose, Kuvuga Tal'biyat birangira iyo amaze gutera amabuye Jamuratu aqabatu (igikingi kinini) ku munsi wa cumi wa Dhul hijat.

Iyo ageze kuri Jamuratu aqabatu ari nayo Jamuratu iheruka izindi uturutse Mina, ayitera utubuye turindwi nyuma yuko izuba rirasa, agatera amabuye akoresheje ukuboko kwe kw'iburyo, uko ateye akabuye akavuga ati: Allahu ak'bar.

- Ni byiza ko utubuye duterwa tuba ari duto, ntibyemewe gutera amabuye manini, kandi ntibyemewe kuba watera ikindi kitari utubuye nk'inkweto n'ibindi, ntibyemewe kubangamira abandi ndetse no kubyigana igihe cyo gutera amabuye no mu bindi bikorwa bya Hijat.

Nyuma yo gutera amabuye uwakoze Hijat ya Tamatuu na Qiranu babaga ibitambo, bakavuga igihe batangiye kubaga bati: BIS'MILAHI WALLAHU AK'BAR, ALLAHUMA TAQABAL MINIY (kw'izina ry'Imana, Imana niyo nkuru, Mana nyakirira iki gitambo). Ni byiza ko arya ku nyama zacyo akananywa isupu yacyo, akanagaburira ho abakene, kandi biremewe ko yanazitwaraho impamba mu gihugu cye.

Nyuma yo kubaga igitambo yogosha umusatsi we cyangwa akawugabanya iyo ari umugabo ariko kogosha nibyo byiza, kandi ni byiza kuba uwogosha yahera k'uruhande rw'iburyo rw'uwo yogosha, umugore agabanya k'umusatsi we ungana n'urugingo rw'urutoki.

 Biturutse kuri Abi Hurayirat (Allah amwishimire) yaravuze ati: Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati:

 "Mana babarira ibyaha abogoshe umusatsi wose (muri Hijat cyangwa Umrat), baramubaza bati: Yewe ntumwa y'Imana n'abagabanyije umusatsi? Aravuga ati: Mana babarira abogoshe umusatsi, bati: Yewe ntumwa y'Imana n'abagabanyije? Aravuga ati: n'abagabanyije umusatsi". Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

- Iyo ukora Hijat amaze gutera amabuye, kogosha cyangwa kugabanya no kubaga aba yemerewe gukora ibyari biziririjwe kuri we uretse kubonana n'umugore we, akaba yemerewe kwambara imyambaro idoze no kwisiga amarashi no gupfuka umutwe n'ibindi, iyo ateye amabuye Jamuratu aqabatu (inkingi ziterwaho amabuye) yonyine aba abohotse kuri buri kintu cyari kiziririjwe kuri we uretse kubonana n'umugore we, nubwo atakogosha cyangwa ngo abage igitambo, uretse uwaje yitwaje itungo, we ntashobora kubohoka ataratera amabuye ngo anabage igitambo, (uko niko kwitwa kubohoka kwa mbere).

-Ni byiza kuri Imam gutanga Khutubat Mina kuri Jamarati zose ku gihe cy'agasusuruko k'umunsi wo kubaga, akigisha abantu ibikorwa bya Hijat zabo, nyuma umuhaji akambara imyambaro ye akaba yanisiga amarashi, akajya Makka kugasusuruko agakora Twawafu ya Hijat (yitwa Twawaful ifadwa cyangwa Twawafu ziyarat), ariko nta kwihuta kubamo. Maze akagenda hagati ya Swafa na Mar'wat iyo akora Hijat ya Tamatuu ari nayo nziza, kandi ukora Hijat ya Tamatuu iyo akoze agenze hagati ya Swafa na Mar'wat, (kandi ukora Hijat ya Tamatuu ashobora gukora Saayi imwe nta kibazo) (nukuvuga ko aramutse akoze Saayi ya Umrat ntakore iya Hijat nta kibazo cyangwa akareka iya Umrat agakora iya Hijat gusa), naho iyo akora Hijat ya Qiranu cyangwa Ifradu akaba atakoze Saayi igihe yakoraga Twawafu yo kugera ku nzu, akora Twawafu na Saayi nkuko ukora Tamatuu abigenza, iyo kandi yakoze Saayi nyuma ya Twawafu yo kugera ku nzu ari nabyo byiza, nta Saayi yindi akora nyuma ya Twawaful ifadwa (ya Hijat), hanyuma aba yabohotse kuri byose byari biziririje kuri we ndetse no kubonana n'umugore we (ibyo bikaba byitwa ukubohoka kwa kabiri).

TWAWAFU YA HIJAT ITANGIRA RYARI?. Itangira iyo igice kinini cy'ijoro ry'umunsi ubagwaho ibitambo ariwo tariki ya 10 Dhul hijat kirangiye k'umuntu wahagaze Arafat, ni byiza kandi kuyikora k'umunsi wayo wa 10 Dhul hijat, ashobora no kuyicyerereza, ariko ntibyemewe ko yayikerereza bikarenga ukwezi kwa Dhul Hijat uretse igihe yaba afite impamvu.

Hanyuma akagaruka Mina akahasengera Dhuhur, akahaguma igihe cy'umunsi w'ilayidi gisigaye ndetse n'iminsi itatu nyuma yayo (ayamu tashiriq) n'amajoro yayo, akarara Mina ijoro rya cumi na rimwe n'irya cumi na kabiri ndetse n'irya cumi na gatatu, ari nabyo byiza, iyo kuharara bitamworoheye arara Mina igice kinini cy'ijoro mu majoro ya Mina yaba mu gice cya mbere cy'ijoro cyangwa icyo hagati cyangwa igihera. Agasenga amasengesho atanu mu mbaga buri sengesho ku gihe cyaryo ayagabanyije ariko atayafatanyije mu musigiti wa Khifi biramutse bimworoheye, bitamworohera agasengera amasengesho y'imbaga ahariho hose Mina, agatera amabuye Jamarati zose uko ari eshatu mu minsi itatu ikurukira ilayidi (Ayamu tashiriqi) nyuma yuko izuba rirenga umurongo wo hagati mu kirere, utubuye akadutoragura buri munsi aho abonye Mina.

-Ni byiza umuhaji ajya gutera amabuye agenza amaguru aramutse abishoboye, agatera amabuye ku munsi wa cumi n'umwe nyuma yuko izuba riva hagati mu kirere jamuratu ya mbere ariyo nto iri hirya y'umusigiti wa Khifu, ukayitera utubuye turindwi dukurikirana agatera amabuye azamuye ukuboko kwe kw'iburyo kuri buri kabuye akavuga ati: Allahu ak'bar yerekeye Qiblat igihe bimworoheye.

Yarangiza akigira imbere gato iburyo agahagarara yerekeye Qiblat akazamura amaboko ye agasaba ubusabe burebure umwanya ungana n'uwasoma Surat Al baqarat.

Hanyuma akajya kuri Jamuratu yo hagati akayitera utubuye turindwi nkuko yabigenje mbere azamura ukuboko kwe kw'iburyo kuri buri kabuye avuze Allahu ak'bar, maze akigira imbere ibumoso agahagarara yerekeye Qiblat azamuye amaboko ye agasaba ubusabe burebure ho gato kubwa mbere.

Hanyuma akajya kuri Jamuratu aqabatu akayitera utubuye turindwi kuburyo Makka aba yayiherereje ibumoso bwe naho Mina iherereye iburyo bwe, ntabwo ayihagarara iruhande ngo asabe ubusabe, ubwo akaba amaze gutera utubuye makumyabiri na kamwe, biremewe k'ufite impamvu zemewe ko atarara Mina, ahubwo amabuye yagombaga gutera iminsi ibiri akayatera k'umunsi umwe, cyangwa akarindiriza gutera amabuye kugeza k'umunsi wa nyuma w'iminsi itatu ikurikira ilayidi, cyangwa agatera amabuye ni njoro.

-Maze ku munsi wa cumi na kabiri agakora nk'ibyo yakoze ku munsi wa cumi na rimwe, agatera amabuye Jamaratu zose uko ari eshatu nyuma yuko izuba rirenga umurongo wo hagati mu kirere nkuko twabivuze mbere.

-Aramutse abishatse yihuta yakwigendera ku munsi wa cumi na kabiri akava Mina izuba ritararenga ku munsi wa cumi na kabiri naho yaba atihuta akageza ku munsi wa cumi na gatatu agatera amabuye Jamaratu zose eshatu nyuma yuko izuba rirenga umurongo wo hagati mu kirere nkuko twabivuze ari nabyo byiza kuko aricyo gikorwa cyakozwe n'Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha), kandi muri ibyo byose amategeko areba umugabo ninayo areba umugore, nyuma yibyo ukora Hijat aba arangije ibikorwa byose bya Hijat.

 -Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yakoze Hijat imwe gusa ariyo Hijat yo gusezera akaba yarayikoreye mo imihango yose ya Hijat anahamagarira abantu kuyoboka Imana anaha Umat (abantu be) inshingano zo kugeza ku bandi ubutumwa bw'Imana, k'umusozi wa Arafat niho Allah yuzurije idini ye, ku munsi wa cumi wo kubaga Intumwa Muhamadi iha inshingano abayislamu z'idini yabo, Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) irababwira iti:

"Uri hano ageze ubutumwa k'utahageze".

 Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

Kandi umuyislamu ategetswe gusingiza Imana no kuyishimira igihe cyose arangije gukora Ibadat (igikorwa cy'amasengesho) nk'iswala cyangwa igisibo cyangwa Hijat kuba yamufashije kuyirangiza, akanayisaba imbabazi z'ibyo atabashije kuzuza muribyo.

Allah yaravuze ati:

Nimurangiza ibikorwa byanyu bya hijat mujye musingiza Imana nkuko mwajyaga muvuga imyato ababyeyi banyu murangije hijat cyangwa nunarushye".

Qor'an 2: 200

Nyuma yo gutera amabuye ku munsi wa cumi na gatatu nyuma yuko izuba rirenga umurongo wo hagati mu kirere, umuntu akava Mina, ni byiza ko yashyikira aho bita Ab'twahi biramutse bimushobokeye akahasengera Adhuhur na Al aswir na Magh'rib na Al ishau akanaharara amajoro make.

Maze akajya Makka agakora Twawafu yo gusezera niba atari umuturage wa Makka, naho umugore uri mu mihango cyangwa mu bisanza ntabwo basabwa gukora Twawafu yo gusezera, Umuhadji ashobora kujyana ku mazi ya Zamzam ayo ashoboye.

 Biturutse kuri mwene Abasi (Allah abishimimire bombi) yaravuze ati: Abantu bategetswe ko igikorwa cyabo gisoza ibya Hijat kiba Twawafu yo gusezera ku nzu y'Imana ariko umugore uri mu mihango we yaradohorewe" Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

 AMATEGEKO AGENGA HIJAT NA UMRAT.

Ibikorwa byo k'umunsi wa cumi wa dhulhijat ariwo munsi wo kubaga: Ni byiza ko ukora Hijat akurikiranya ibikorwa byo ku munsi w'ilayidi, ariwo munsi wa cumi Dhul Hijat, akabikurikiranya k'uburyo bukurikira: Gutera amabuye Jamuratu aqabatu, hanyuma akabaga itungo ry'igitambo, hanyuma akogosha cyangwa akagabanya umusatsi, hanyuma agakora Twawafu ya Hijat, hanyuma akagenda hagati ya Swafa na Mar'wat, ari nabwo buryo Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yakoze, kandi agize icyo abanza cyari guheruka, nta kibazo kuri we nko kogosha mbere yo kubaga, cyangwa gukora Twawafu mbere yo gutera amabuye ni bindi.

 Igihe cyo kubaga igitambo kirakomeza kuva ku munsi w'ilayidi kugeza izuba rirenze ku munsi wa cumi na gatatu. Biturutse kuri Abdullah mwene Amuri mwene Aswi (Allah abishimire), Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yahagaze Mina imbere y'abantu muri Hijat yo gusezera bamubaza, haza umuntu aravuga ati: Sinari mbizi nogoshe umusatsi mbere yuko mbaga? Aramubwira ati: "Baga nta kibazo" haza undi aravuga ati: Sinari mbizi nabaze igitambo ntaratera amabuye? Aramubwira ati: "Tera amabuye nta kibazo" nta kintu na kimwe Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yabajijwe cyakozwe mbere y'igihe cyangwa nyuma y'igihe cyacyo uretse ko yasubizaga ati: "Gikore nta kibazo" Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

 ITEGEKO RYO GUTINZA GUTERA AMABUYE.

Ibyiza nuko ukora Hijat yatera amabuye ku gihe cyagenwe.

Ariko biremewe ku bashumba n'abarwayi n'abandi bose bafite impamvu cyangwa abatinya umubyigano ko bashobora gutinza igikorwa cyo gutera amabuye bakayatera ku munsi wa cumi na gatatu nyuma y'ilayidi bakayatera bakurikiranyije iminsi bagatera amabuye y'umunsi wa cumi na rimwe Jamuratu ya mbere hanyuma iyo hagati hanyuma Jamuratu aqabatu, bagatera ay'umunsi wa cumi na kabiri nkuko nanone n'ayu munsi wa cumi na gatatu gutyo, baramutse bakerereje gutera amabuye bikarenga umunsi wa cumi na gatatu nta mpamvu, aba akoze icyaha, ariko aramutse atinze kuyatera kubera impamvu nta cyaha kuri we. Gusa ntibyemewe ko atera amabuye yaba yagize impamvu ituma atayatera ku gihe cyayo cyangwa atayigize, kuko igihe cyo gutera amabuye kiba cyarangiye, ariko Hijat ye iba yuzuye.

-Biremewe ku bashumba n'abandi bakora mu bikorwa rusange bifasha abaje gukora Hijat nk'abashinzwe umutekano wo mu mihanda n'ahandi, abazimya imiriro abaganga nabandi nkabo, bashobora kurara amajoro ya Mina hanze yayo biramutse bibaye ngombwa kandi nta cyiru basabwa gutanga.

IMBIBI ZA MINA. Iburasirazuba n'uburengerazuba: Ni hagati y'ikibaya cya Mah'sari na Jamuratu aqabatu, naho amajyaruguru n'amajyepfo n'imisozi ibiri miremire.

IMBIBI ZA MUZIDALIFAT. Iburasirazuba: Mafidwu Maazamayini y'iburengerazuba, naho Iburengerazuba: ni mu kibaya cya Mah'sir, Amajyaruguru: Ni umusozi wa Thubayiri, naho Amajyepfo: Imisozi ya Marikh'yati.

 IGIHE CYO GUTERA AMABUYE MU MINSI ITATU IKURIKIRA ILAYIDI (Ayamu Tashiriqi).

1. Gutera amabuye nyuma y'umunsi w'ilayidi byose bitangira nyuma yuko izuba rirenga umurongo wo hagati mu kirere, uteye amabuye mbere y'icyo gihe biba ngombwa ko asubiramo nyuma yuko izuba rirenga umurongo wo hagati mu kirere, iyo adasubiyemo ngo ayatere izuba rikarenga atarayatera ku munsi wa cumi na gatatu aba akoze icyaha, kandi ntiyemerewe kuyatera nyuma yaho kuko igihe cyayo cyiba cyarangiye. Ariko Hijat ye iba yuzuye.

3.    Iminsi itatu ikurikira ilayidi mu gikorwa cyo gutera amabuye yose ni kimwe, bityo birashoboka gutera amabuye y'iminsi ibiri k'umunsi umwe muri iyo minsi, ariko ibyiza ni ukuyatera ku gihe cyagenwe.

 ITEGEKO RYO GUKEREREZA TWAWAFU YA HIJAT.

Nibyiza gukora Twawafu ya Hijat ku munsi w'ilayidi, biremewe ko wanayikerereza ukayikora mu minsi itatu ikurikira ilayidi ndetse no kugeza ku mpera z'ukwezi kwa Dhul Hijat, ariko ntibyemewe kuyikerereza bikarenga ukwezi kwa Dhul Hijat uretse igihe hari impamvu nk'uburwayi butuma atabasha gukora Twawafu agenza amaguru cyangwa ahetswe, cyangwa umugore ugiye mu bisanza mbere yuko akora Twawafu n'ibindi nkabyo.

 ITEGEKO RYA HIJAT Y'UMUNTU UTABASHIJE KUGERA MUZIDALIFAT.

Iyo abantu bavuye Arafat bajya Mizidalifat maze we akagira impamvu ituma atabasha kugera yo nk'umubyigano ukabije, iyo atinya ko igihe cy'Iswala ya Al ishau kirangira, asarira mu nzira, n'uwananiwe kuhagerera ku gihe akahagera mu gitondo cyangwa izuba ryarashe, ahahagarara umwanya muto maze agakomeza akajya Mina, nta cyaha kuri we ndetse nta n'igitambo asabwa gutanga, kandi Hijat ye iba itunganye.

Utereye amabuye yose uko ari arindwi icyarimwe ibyo bibarwa nkaho ateye ibuye rimwe akaba asabwa gutera andi atandatu, kandi ahagomba guterwa amabuye ni aho amabuye agwa ntabwo ari ku nkingi ihari ihagaze.

 ITEGEKO RYO GUTERA AMABUYE KU GICAMUNSI.

Ibyiza k'uwaje gukora Hijat nuko atera amabuye Jamarati zose mu minsi itatu ikurikira ilayidi (Ayamu Tash'riqi) nyuma yuko izuba rirenga umurongo wo hagati mu kirere ku manywa, iyo atinya umubyigano ashobora gutera amabuye ku gicamunsi, kuko intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yagennye igihe igikorwa cyo gutera amabuye gitangirira ariko ntiyagena igihe kigomba kurangirira.

Biturutse kuri mwene Abasi (Allah abishimire bombi) yaravuze ati:

 Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yarabajijwe ati: "Nateye amabuye ku gicamunsi? Ati: Nta kibazo, ati: Nogoshe ntarabaga? Aramubwira ati: Nta kibazo" Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

 ITEGEKO RYA TWAWAFU Y'UMUGORE URI MU MIHANGO.

Iyo umugore agiye mu mihango cyangwa mu gisanza mbere y'uko akora Twawafu ya Hijat, ntabwo yemerewe kuyikora kereka amaze kongera kugira isuku agomba guhama Makka yamara kugira isuku akoga agakora Twawafu, ariko iyo abo yazanye nabo batari bumurindire kandi adashobora gusigara Makka wenyine, aribinda agakora Twawafu mu rwego rw'amaburakindi, kuko Imana ntihatira umuntu gukora icyo adashoboye, kandi Hijat ye irakirwa k'ubushobozi bw'Imana.

 ITEGEKO RYO GUTERERWA AMABUYE MURI HIJAT.

Biremewe ko umuntu aterera undi amabuye k'umuntu atabishoboye yaba umugore cyangwa umugabo n'umwana, akabanza kwiterera ubwe yarangiza agaterera uwamutumye agatera buri Jamuratu ku mwanya wayo.

Umugore agambiriye gukora Umrat hanyuma akajya mu mihango mbere yuko akora Twawafu, iyo ayivuyemo mbere y'umunsi wa cyenda Dhul Hijat, yuzuza Umrat ye maze akabona kugambirira gukora Hijat agahita ajya Arafat, naho iyo aramutse atayivuyemo mbere y'umunsi wa Arafat yinjiza ibikorwa bya Hijat muri Umrat avuze ati: (Labayika Hajan wa Umratan) maze akaba ari mubakoze Hijat yo mubwoko bwa Qiranu, akajya guhagarara Arafat hamwe n'abandi, yazasubirana isuku akoga agakora Twawafu.

Ushaka gukora Hijat yo mubwoko bwa Ifradu cyangwa iya Qiranu, iyo ageze Makka akora Twawafu na Saayi, ni byiza kuri we ko yahindura ibikorwa bye bikaba ibya Umrat kugirango Hijat ye ibe iyo mubwoko bwa Tamatuu, kandi ashobora guhindura ibikorwa bye bikaba ibya Tamatuu mbere yo gukora Twawafu, ariko ukora Hijat ya Ifradu ntashobora guhindura ngo yinjire muri Qiranu nta nubwo ukora Qiranu yahindura ngo ibe Ifradu, ibyiza nuko ukora Ifradu cyangwa Qiranu ahindura akaba akora Tamatuu igihe ukora Qiranu atitwaje itungo ry'igitambo.

Ningombwa ko ukora Hijat cyangwa Umrat yarinda ururimi rwe ntavuge ibinyoma, ntasebanye, akirinda impaka n'imico itari myiza, akanahitamo m'urugendo rwe inshuti nziza kandi akaba agiye gukora Hijat na Umrat mu mutungo ukomoka mu bitaziririjwe cyangwa amahugu.

 ITEGEKO RYO KWINJIRA MURI AL KAABAT.

Kwinjira muri Al Kaabat si itegeko cyangwa umugereka ukomeye, gusa kwinjira mo ni byiza, n'uwinjiye mo ni byiza ko asaliramo akanakuza Imana anayisaba, iyo yinjiye mu muryango yigira imbere k'uburyo hagati ye n'ikibambasi hasigara umwanya muto, umuryango ukaba uri inyuma ye maze agasali.

 AHANTU HATANDATU HASABIRWA UBUSABE MURI HIJAT.

Muri Hijat hari ahantu hasabirwa ubusabe ari ho:

·        Kuri Swafa

·        Kuri Mar'wat, aho hombi ni mugikorwa cya Saayi.

·        Kuri Arafat.

·        Muzidalifat

·        Nyuma yo gutera amabuye Jamuratu ya mbere.

·        Nyuma yo gutera amabuye Jamaratu yo hagati.

Aha ni ahantu hatandatu hasabirwa ubusabe nk'uko bishimangirwa n'imvugo z'Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha).

 AHO ABAJE GUKORA HIJAT BAJYIRA ICYARIMWE.

1.    Kuva Arafat bajya Muzidalifat mu ijoro ry'ilayidi y'igitambo.

2.    Kuva Muzidalifat bajya Mina.

3.    Kuva Mina bajya Makka gukora Twawafu ya Hijat.

 UBURYO BWO KUJYA KU BIRANGO BYA HIJAT.

Mina, Muzidalifat na Arafat ni bimwe mu birango bya Hijat ntibyemewe kuwo ariwe wese kubyirengagiza. Mina uretse kuharara amajoro abiri cyangwa atatu mu majoro y'iminsi itatu ikurikira ilayidi nta mpamvu uwo abona icyaha, ariko Hijat ye irakirwa, nubuze aho ashyikira Mina ashyikira iruhande rw'ihema ryanyuma riri Mina k'uruhande urwo arirwo rwose Mina nubwo haba hanze ya Mina nta kibazo kandi nta gitambo asabwa gutanga, ntagomba kuryama Mina mu mihanda kuburyo byagira ingaruka k'ubuzima bwe cyangwa kubangamira abandi.

Mina, Muzidalifat na Arafati ni ibirango nk' imisigiti Ntibyemewe kuhubaka amazu yo gukodeshwa, cyangwa gukodesha ubutaka bwaho, uwakiriye ubwo bukode abona icyaha, naho ababutanze nta kosa bafite. Ni ngombwa ko ubuyobozi butunganya uburyo bwiza bwo kugera kuri ibyo birango, kandi bufitiye akamaro abaje gukora Hijat ndetse bunabaha umudendezo. Biturutse kuri Abdurah'man mwene Muadha (Allah amwishimire) abikomoye kuri umwe mu basangirangendo b'Intumwa

Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati:

Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yigishije abantu Mina, kandi buri bantu abagenera aho bagomba gushyikira, aravuga ati: "Abimukira nibashyikire aha" yerekana iburyo bwa Qiblat "N'abasangwa ba Madinat bashyikire aha" yerekana ibumoso bwa Qiblat "Abandi bantu bashyikire mu mpande zabo".

 Yakiriwe na Abu Daudi na Nasaiy.

Ukora Hijat iyo aramutse akerereje Twawafu ya Hijat akayikora igihe agiye kugenda iba imuhagije ntayo gusezera yirirwa akora iyo yagambiriye ko ari Twawafu ya Hijat, ariko aba yaretse icyari cyiza kurushaho.

Uwo Twawafu yo gusezera yabaye itegeko kuri we maze akagenda atayikoze, ningombwa ko agaruka akayikora atagaruka aba afite icyaha, ariko Hijat ye irakirwa.

 UBURYO INTUMWA MUHAMAD YAKOZE HIJAT.

Biturutse kuri Jaber mwene Abdilahi (Allah abishimire) yaravuze ati: Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yamaze imyaka icyenda adakoze Hijat, maze mu mwaka wa cumi atangariza abantu bose ko azakora Hijat nuko Madinat hava abantu benshi bose bashaka gukoreshwa Hijat n'intumwa Muhamad bagakora ibyo akora muri Hijat, maze tujyana nawe tugeze kuri Dhul Hulayifat, Asmau umukobwa wa Umayisi abyara Muhamad mwene Abubakar, atumaho Intumwa Muhamad amubaza icyo agomba gukora, aramubwira ati: "Oga maze wibinde imyenda maze ufate umugambi wa Hijat" maze intumwa Muhamad asengera mu musigiti, arangije yurira ingamiya ye amaze kuyigera hejuru mbona abantu benshi iruhande rwe abari kubyo bagendaho n'abagenza amaguru iburyo bwe n'ibumoso bwe ndetse n'inyuma ye hose ari uko nawe ari hagati yacu Qor'an imumanukira kandi azi ibisobanuro byayo, nta gikorwa yakoze tutakoze avuga amagambo ya Tawuhidi (Labayika allahuma labayika labayika la sharika laka labayika inal ham'da wa niimata laka wal mul'ku lasharika laka) n'abantu bakayavuga ntacyo intumwa Muhamad yigeze ababuza mubyo bamukuragaho maze intumwa Muhamad akomeza kuvuga ayo magambo (Tal'biyat).

DJABER (Allah amwishimire) aravuga ati:

 Nta kindi twafatiye umugambi uretse hijat yonyine , ntitwari tuzi umrat, maze tugeze ku nzu y'Imana turi kumwe nawe , akora ku nkingi y'iburyo ( rukunul yamaani) maze agenda yihuta inshuro eshatu anagenda buhoro buhoro inshuro enye . arangije ajya kuri maqaamu ibrahiim (ahari ikimenyetso cy'ibirenge bya ibrahiim) asoma umurongo wa qor'ani ugira uti :

"mugire ku gihagararo cya ibrahiim aho gusarira".

Qor'an 2 : 125

Maqamu ayishyira hagati ye na Al kaabat, Data yajyaga avuga ati: Intumwa Muhamad yajyaga isoma muri rakat ya mbere (Qul ya ayuhal kafiruna) no ku iraka ya kabiri (Qul huwa llahu ahadu) maze agaruka kuri rukunul yamani ayikoraho maze ajya Swafa, yegereye umusozi wa Swafa asoma umurongo wa Qor'an ugira uti:

"Mukuri swafa na mar'wat ni mu birango by'Imana".

Qor'ani 2:158

Aravuga ati: "Ndahera aho Imana yahereye" nuko ahera kuri Swafa arayurira ageze aho abona Al kaabat yerekera Qiblat asingiza Imana aranayikuza, aravuga ati: "La ilaha ila llahu wah'dahu lasharika lahu lahul mulku wa lahul ham'du wa huwa ala kuli shayiin qadir, la ilaha ila llahu wah'dahu anjaza waadahu wa naswara abdahu wa hazamal ah'zaba wah'dahu" arangije asaba ubusabe hagati aho, ibyo yabivuze inshuro eshatu arangije ajya kuri Mar'wat ageze mukibaya hagati atangira kwiruka ageze aho atangiye kuzamuka agenda buhoro, agera kuri Mar'wat akora kuri Mar'wat nk'ibyo yakoze kuri Swafa kugeza ubwo yakoze inshuro ya nyuma kuri Mar'wat aravuga ati: "Iyaba cyari igihe cyo kugambirira mba ngambiriye Umrat simbe nazanye itungo ry'igitambo, bityo uwaje muri mwe atitwaje itungo ry'igitambo nakuremo ihramu ibyo bikorwa abigire ibya Umrat" hahaguruka Suraqatu mwene Maliki mwene Juushumi aravuga ati: Yewe ntumwa y'Imana ese ni uyu mwaka gusa cyangwa n'igihe cyose? Nuko intumwa Muhamad asobekeranya intoki ze aravuga ati: "Hijat yinjiye muri Umrat kabiri, oya ahubwo bigomba kubaho iteka n'iteka"

Nuko Alliy aturuka Yemeni yitwaje itungo ry'intumwa Muhamad asanga Fatwimat ari mu bantu babohotse yambaye imyambaro isize zafarani yanisize iwanja arabyamagana Fatwimat aramubwira ati: Data niwe wantegetse ibi, aravuga ati: Alliy akajya avuga muri Iraq ati: Njya ku intumwa Muhamad namagana ibyo Fatwimat yakoze nsobanuza intumwa Muhamad ibyo Fatwimat yamuvuze ho, mubwira ko namaganye ibyo Fatwimat yakoze, arambwira ati: Yavuze ukuri yavuze ukuri, wavuze iki igihe wagambiriraga Hijat? Aravuga ati: Naravuze nti: Nyagasani nshyizeho umugambi nkuko Intumwa yawe yawushyizeho, Intumwa Muhamad aravuga ati: "nfite itungo ry'igitambo ntukuremo ihramu" aravuga ati: Amatungo yose y'ibitambo Alliy yari yazanye ayakuye muri Yamani ndetse nayo intumwa Muhamad yari yazanye yose hamwe yari ijana, Jaber aravuga ati: nuko abantu bakuramo ihramu bose bagabanya imisatsi uretse intumwa Muhamad nundi wese wari waje yitwaje itungo ry'igitambo, bigeze ku munsi wa Tar'wiyat (umunsi wa 8 dhul Hijat) abantu berekeza Mina bagambirira gukora Hijat intumwa Muhamad yurira ingamiya ye aragenda asengera Mina Adhuhur na Al aswir na Magh'rib na Al ishau na Al fajir, ahaguma akanya gato kugeza izuba rirashe (ku munsi wa 9 dhul Hijat) maze intumwa Muhamad ajya Arafat asanga ubwugamo bwamaze kubakwa Namirat ashyikiramo kugeza izuba rirenze umurongo wo hagati mu kirere yurira ingamiya ajya mu kibaya cya Arafat hagati yigisha abantu aravuga ati: "Mukuri amaraso n'imitungo bya bagenzi banyu ni kizira kuri mwe nkuko kizira gutatira icyubahiro cy'uyu munsi wa Arafat n'icyubahiro cy'uku kwezi kwanyu kwa Dhul Hijat n'icyubahiro cy'umujyi wanyu wa Makka, kandi imihango yose yo mu gihe cy'ubujiji ivanyweho, no kumena amaraso byakorwaga mugihe cy'ubujiji biraziririjwe, mpereye ku amaraso ya Ibun Rabiat mwene Harith wishwe n'abantu bo mu bwoko bwa Hudhayilu, na Riba zose z'igihe cy'ubujiji zivanyweho, na Riba mperaho n'iya mwene wacu Abasa mwene Abdul Mutwalib, ibyo byose biraziririjwe, kandi mujye mutinya Imana ku bagore banyu mubahe ibyo bagomba munababanire neza mwibuke ko mwabahawe kuba abagore banyu kubera ijambo ry'Imana kandi bakaba ari indagizo muzabazwa n'Imana, ntibagomba kwinjiza mu mazu yanyu abo mudashaka, baramutse babikoze muzabakubite mutabakomeretsa, namwe mugomba kubaha amafunguro no kubambika ku neza, mbasigiye ikitazatuma muyoba na rimwe nimuramuka mugishikamye ho, aricyo igitabo cy'Imana, ese mwe nimumbazwa muzavuga iki? Baravuga bati: tuzahamya ko wasohoje ubutumwa ukatugezaho indagizo ukanatugira inama, maze avuga azamura urutoki rwe rwa mukubita rukoko anarutunga abantu ati: Mana umbere umuhamya abivuga gatatu, batora adhana na Iqama asali Adhuhur barongera bakora Iqama asali Al aswir, ntarindi sengesho yasenze hagati yayo, Intumwa Muhamad yurira ingamiya ajya k'umusozi, ingamiya iryama ku mabuye akayira kabagenzi gasigara imbere ye, yerekera Qiblat akomeza guhagarara kugeza izuba rirenze, umuhondo amaze kurenga ho gato aheka Usamat ku ngamiya ye abwira abantu n'ukuboko kwe kw'iburyo ati: Mutuze mutuze, agera Muzidalifat ahasengera Magh'rib na Al ishau kuri adhana imwe na iqamat ebyiri, ntiyigeze asingiza Imana hagati yayo masengesho, maze araryama kugeza umuseke utangaje, asenga Al fajir hatowe adhana na iqamat abonye ko igitondo gitangaje, yurira ingamiya ye ajya kuri Mash'ari harami yerekera Qiblat asaba Imana anayisingiza anayitagatifuza akomeza guhagarara kugeza igitondo kibaye umuhondo cyane, ahava mbere yuko izuba rirasa aheka ku ngamiya ye Fadwilu bun Abasi, yari umuntu ufite imisatsi mwiza, Intumwa Muhamad anyura ku bakobwa biruka Al fadwilu ahindukira kubareba intumwa Muhamad amushyira ikiganza mu maso arahindukira, maze ajya mu kibaya cya Muhasir yegera Jamurat yari iruhande rw'igiti ahatera utubuye turindwi, avuga ati: Allahu ak'bar kuri buri kabuye, arangije ajya mu ibagiro abaga ingamiya 63 ubwe, izindi aziha Alliy arazibaga, ategeka ko buri ngamiya yabazwe hakurwaho igice kigatekwa, maze arya ku nyama zayo ananywa isupu yazo, arangije yurira ingamiya ajya Makka ahasengera Adhuhur, ajya aho umuryango wa Abdul Mutwalib watangiraga amazi ya Zamzam bamuha ingobo y'amazi anywa ho" Yakiriwe na Muslim.

 AMAGAMBO UMUNTU AVUGA IYO AVUYE GUKORA HIJAT CYANGWA UMRAT CYANGWA IBINDI.

Biturutse kuri Abdullahi mwene Umari (Allah abishimire bombi) yaravuze ati:

Iyo Intumwa Muhamad yabaga yajyanye n'ingabo cyangwa igiteroshuma cyangwa Hijat cyangwa Umrat iyo yagarukaga ageze hafi ya Madinat yakuza Imana gatatu (Allahu ak'bar), maze akavuga ati: "La ilaha ila llahu wah'dahu la sharika lahu lahul mulku wa lahul hamdu wa huwa ala kuli shayiin qadir, ayibuna taibuna abiduna sajiduna lirabina hamiduna, swadaqa llahu waadahu wa naswara abdahu wa hazamal ahzaba wahdahu" Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

 INKINGI ZA HIJAT.

Inkingi za Hijat ni enye, arizo:

1.    Umugambi wo kwinjira mu bikorwa bya Hijat cyangwa Umrat (Ihramu).

2.    Guhagarara kuri Arafat.

3.    Gukora Twawafu ya Hijat (Al ifadwa).

4.    Kugenda hagati ya Swafa na Mar‘wat.

5.     

IBYANGOMBWA BYA HIJAT.

1.    Gufatira umugambi ku mbago zabugenewe.

2.    Kurara Mina amajoro y'iminsi itatu ikurikira ilayidi (ayamu tashiqi), kubadashinzwe guha abahaji amazi cyangwa kubabungabunga n'abandi.

3.    Kurara Muzidalifat mu ijoro ry'umunsi wo kubaga, cyangwa kuharara igice kinini cy'ijoro ku banyantege nke n‘abandi nkabo.

4.    Gutera amabuye.

5.    Kogosha umusatsi cyangwa kuwugabanya.

6.    Gukora Twawafu yo gusezera ku batari abaturage ba Makka igihe bagiye gutaha.

Uwaretse kugambirira ntabwo Hijat ye yemerwa atabikoze, nuretse inkingi mu nkingi zigize Hijat cyangwa Umrat ntabwo imihango ye yuzura atabikoze.

Uretse kimwe mu byangombwa bya Hijat cyangwa Umrat kubushake asobanukiwe n'amategeko yabyo abona icyaha, ariko ntatanga icyiru cy'igitambo kandi Hijat iremerwa.

Uretse igikorwa cy'Umugereka wa Hijat nta cyiru asabwa gutanga. Igikorwa cy'Umugereka: N'igikorwa cyose kitari mu nkingi za Hijat cyangwa Umrat ntikibe no mu byangombwa byabyo, byaba amagambo cyangwa ibikorwa.

 AMATEGEKO AREBANA N'IBIKORWA BYACIYE K'UMUNTU MURI HIJAT NDETSE NIBYO ATABASHIJE GUKORA.

- Ucitswe n'igihagararo cya Arafat, aba acitswe na Hijat, agakora Umrat, akazishyura iyo Hijat, iyo yari iy'itegeko kuri we, akanatanga igitambo, ariko iyo yari yabishyize mu mugambi we nta kibazo kuri we.

- Ubujijwe n'umwanzi kugera ku nzu y'Imana Makka abaga itungo ry'igitambo akogosha umusatsi cyangwa akagabanya yarangiza akabohoka. Iyo abujijwe guhagarara Arafat akuramo Ihramu ibikorwa bye bikaba ibya Umrat. Iyo abujijwe kugerayo n'uburwayi cyangwa yatakaje impamba ye iyo yari yabishyize mu mugambi we mbere akuramo ihramu akabohoka nta kibazo kuri we, naho iyo atari yabishyize mu mugambi mu gihe cyo kugambirira abaga itungo ry'igitambo ashoboye kubona, maze akogosha umusatsi cyangwa akawugabanya yarangiza agakuramo ihramu akabohoka.

Naho iyo avunitse cyangwa akarwara cyangwa akamugara akuramo ihramu akabohoka, akaba asabwa kuzakora indi Hijat ubutaha igihe iyo Hijat yari iy'itegeko kuri we.

 IBIREBANA N'IBITAMBO .

Al Hadiy: Ni itungo ribagirwa Makka rigahabwa abakene kubera kwiyegereza Imana Nyagasani, kubaga iryo tungo ni itegeko ku muntu wakoze Hijat na Umurat abitandukanyije (Hijat yaTamatuu) ndetse no kuwakoze Hijat na Umurat abifatanyije (Hijat ya Qiranu) cyangwa k'uwagize impamvu imubuza kurangiza imigezo ya Hijat cyangwa Umrat. Al Udwuhiyat: Ni itungo (Ingamiya, inka, ihene) ry'igitambo gisanzwe ribagwa mu minsi y'ibitambo (Irayidi y'ibitambo n'iminsi itatu nyuma yayo) rigahabwa abakene hagamijwe kwiyegereza Imana, gutanga iki gitambo ni umugenzo mwiza w'umugereka uremereye k'ubishoboye. Imana iti:

"Ujye unasari unatange igitambo kubera nyagasani wawe"

Qor'ani 108: 2

 IGIHE ITUNGO RY'IGITAMBO RIBAGIRWA:

Ni nyuma y'iswala y'Irayidi (y'ibitambo) kugeza ku munsi wa gatatu nyuma y'umunsi w'Iraidi. *Ni byiza ko uwabaze itungo ry'igitambo ariryaho agaha n'undi ashaka akanatanga isadaka ku batindi, igitambo kigira ibyiza byinshi kuko habamo kwiyegereza Imana, no gusabana n'umuryango wawe n'inshuti no gufasha abatishoboye muri rusange no kunga ubuvandimwe no gukomeza umubano n'abaturanyi.

 IBISABWA KUGIRANGO UTANGE IGITAMBO.

1. Igitambo Al hadiy, Al udwuhiyat ndetse na Al Aqiqat ntigishobora kwemerwa kitavanywe mu matungo twavuze Ingamiya y'imyaka itanu kuzamura, inka y'imyaka ibiri kuzamura, intama y'amezi atandatu kuzamura n'ihene y'umwaka umwe kuzamura. Iyo umuntu yamaze guhitamo itungo azatanga mo igitambo ntibyemewe ko yarigurisha cyangwa se ngo abe yariha umuntu keretse igihe yaba agamije kurisimbuza iryiza kurushaho.

2. Itungo ry'igitambo uretse kuba rigomba guturuka mu matungo twavuze kandi yujuje imyaka twagaragaje, rigomba kuba ridafite ubusembwa ubwo aribwo bwose bwaribuza kwemerwa, irikwiriye rero n'irishishe cyane rinahenze, kandi ryari rifite agaciro kuri bene ryo.

* Intama cyangwa Ihene yemewe ku muntu umwe gusa, naho Ingamiya ishobora gufatanya abantu barindwi, ndetse n'inka yafatanya abantu barindwi, kandi biremewe ko umuntu yatanga igitambo cy'ihene, ingamiya cyangwa inka kuriwe ubwe cyangwa ku bantu biwe bazima n'abapfuye, kandi ni byiza kuwagiye gukora Hijat afite ubushobozi gutanga amatungo (Hadiy) menshi, naho igitambo (Al udwuhiyat) umugenzo w'Intumwa ni ukubaga itungo rimwe ku bantu bo mu rugo rumwe.

* Biremewe gutanga igitambo (udwuhiyat) ku muntu muzima ndetse nuwa pfuye akurikiye abandi atari icye ubwe uretse igihe yaba yarabitanze mo umurage mbere yo gupfa kwe.

 IBIBUJIJWE KU MUNTU WITEGUYE GUTANGA IGITAMBO.

Kirazira ku muntu uzatanga igitambo kugira icyo akora k'umusatsi we, byaba kuwogosha cyangwa kugabanya, no kugira icyo akora ku mubiri we ndetse no ku nzara ze mu minsi icumi ya mbere y'ukwezi kwa Dhul Hijat, aramutse agize icyo ukora muri ibyo agomba gusaba Imana imbabazi, ariko nta cyiru atanga.

Ibi tubisanga mu mvugo y'Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imugisha) yakiriwe na Umu Salamat (Imana imwishimire), Intumwa Muhamad yaravuze ati:

"Iminsi icumi ya mbere y'ukwezi kwa Dhul Hijat nitangira hakagira uwifuza gutanga igitambo muri mwe, ntazagire icyo akora ku musatsi we n'umubiri we na kimwe".

Yakiriwe na Muslim.

*Ni byiza ku muntu witangiye igitambo cye ubwe akanatangira n'abiwe ko avuga aya amagambo mu gihe agiye kubaga "Ku izina ry'Imana, Imana niyo nkuru, Mana Nyagasani nyakirira igitambo, Mana Nyagasani iki gitambo ni icyanjye n'abiwanjye."

 UBURYO BWO KUBAGA INGAMIYA N'ANDI MATUNGO.

Ingamiya ibagwa ihagaze, iziritse ukuboko kwayo kw'imoso, ibindi bitari yo yaba inka ihene cyangwa intama byo bibagwa mu buryo busanzwe ariko ushobora no gukora ikinyuranyo cy'ibyo.

Ingamiya ibagwa basogota ku ijosi ahegera ku gituza, naho kubaga inka n'ihene bikorerwa ku ijosi hejuru ahegera umutwe nyuma yuko iryamishwa k'urubavu rwayo rw'imoso agakandagiza ukuguru kwe kw'indyo ku rutugu rwayo ugafata umutwe wayo ukayibaga, ukavuga igihe ugiye kubaga uti: "Bismilah wa Allah akbar" Ibi tubisanga mu bikorwa by'intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha), byavuzwe na Anasi (Allah amwishimire) aragira ati:

"Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yabaze ubwe intama ebyiri z'igitare zifite amahembe, avuze izina ry'Imana anakujije Imana (Bismilah Allah Akbar) ashyize ukuguru kwe munsi y'ijosi".

 Yakiriwe na Bukhary na Muslim.

Ni byiza ko umuntu yakwibagira itungo ry'igitambo ubwe, yaba atazi uburyo bwiza bwo kubaga ni byiza ko baribaga ahari kandi ntahe uwaribaze igihembo, ni byiza ko yavuga izina rya nyiri gitambo cyangwa uwo agitangiye, itungo riziruka iyo ubaga akase umuhogo ndetse n'imitsi yose inyuramo amaraso bityo amaraso agasohoka.

 AMATUNGO ATEMEWE GUTANGWAMO IGITAMBO.

  Biturutse kuri Al Barau mwene Azibi (Allah amwishimire) yaravuze ati:

"Numvise Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imugisha) avuga ati: "Amatungo ane ntiyemewe kuyatanga mo igitambo, itungo ryapfuye ijisho kuburyo bugaragara, irirwaye cyane rigaragaza uburwayi, iryamugaye rigaragaza ubumuga, n'itungo ry'umuguta".

 Yakiriwe na Abu Daudi na Nassaiy.

*Iyo Umuyislam abaze itungo ry'igitambo mu matungo yagenewe ibitambo atamenye ko rirwaye nyuma akabona ko rifite uburwayi yamaze kuribaga, iryo tungo ntiryemerwa nk'igitambo kuko riba ritujuje ibisabwa.

*Itungo rikonnye cyangwa ryacitse ibya rimwe ndetse nirya humye n'iryacitse umurundi ayo yose ntiyemewe kuyatanga mo igitambo ndetse nandi matungo yose y'ibitambo.

.