(1) Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagize abagabye igitero bari ku nzovu (baje gusenya ingoro ya Al Kaabat iri i Maka)?
(2) Ese umugambi wabo mubisha ntiyawuburijemo?
(3) Nuko akaboherereza uruhuri rw’inyoni,
(4) Zikabatera amabuye y’ibumba yacaniriwe,
(5) Maze akabagira nk’ibyatsi byakanjakanjwe.