(1) Singiza izina rya Nyagasani wawe, Uwikirenga,
(2) We waremye akanatunganya (buri kintu),
(3) Akanakigenera (gahunda yacyo yose), hanyuma akayikiyoboramo,
(4) Ni na We umeza ubwatsi mu nzuri,
(5) Hanyuma akabwumisha bugahindura ibara.
(6) Rwose (yewe Muhamadi) tuzakwigisha (gusoma Qur’an), bityo ntuzayibagirwa,
(7) Keretse ibyo Allah azashaka (ko wibagirwa). Mu by’ukuri azi ibigaragara n’ibitagaragara.
(8) Tuzanakorohereza inzira yo gukora ibyiza.
(9) Bityo, ibutsa (abantu) igihe urwibutso rwabagirira akamaro,
(10) Mu by’ukuri hazibuka wa wundi utinya (Allah),
(11) Ariko inkozi y’ibibi izarugendera kure (urwibutso),
(12) (Uwo) ni we uzajya mu muriro uhambaye (akawuhiramo),
(13) Aho atazapfa (ngo aruhuke) cyangwa ngo agiriremo ubuzima (bwiza).
(14) Mu by’ukuri wa wundi wiyejeje (akirinda ibyaha) yamaze kubona intsinzi
(15) Akanasingiza izina rya Nyagasani we ndetse akanakora iswala.
(16) Ariko mwe mwikundira ubuzima bwo kuri iyi si,
(17) Nyamara ubwo ku mperuka ari bwo bwiza kurushaho ndetse buzanahoraho.
(18) Mu by’ukuri ibi (mubwirwa) biri mu byanditswe byo hambere,
(19) Inyandiko (zahishuriwe) Ibrahim na Musa.