(1) Ndahiye igiti cy’umutini n’icy’umuzeti,
(2) N’umusozi wa Sinayi,
(3) N’uyu mujyi utekanye (Maka),
(4) Mu by’ukuri twaremye umuntu mu ishusho nziza,
(5) Hanyuma tuzamushyira mu rwego rwo hasi cyane (ageze mu zabukuru atagishoboye kugira icyo yimarira).
(6) Uretse babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza (n’iyo bageze mu zabukuru, hari ibikorwa byo kwiyegereza Imana bakomeza gukora); abo bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru).
(7) None se nyuma y’ibyo (yewe muntu), ni iki kigutera guhakana umunsi w’ibihembo?
(8) Ese Allah si We Mucamanza usumba abandi?